audia1-36b10-5336021738830215

Umuhanzi Audia Intore yambitswe impeta n’umunyamakuru wa Inyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Niyonsenga Cyiza Kelly, uzwi nka The Cyiza yambitse impeta umukunzi we Alice Diane Uwimana uzwi nka Audia Intore mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025.

Ibi byabaye ubwo hizihizwaga isabukuru y’amavuko ya Audia, aho umunyamakuru The Cyiza yaboneyeho kumutungura amusaba ko yazamubera umugore.

Audia Intore, umuhanzikazi uzwi mu njyana gakondo by’umwihariko mu ndirimbo nka “Sine Ya Mwiza”, ntiyazuyaje kwemera iki cyifuzo cy’umukunzi we bamaranye imyaka ibiri bakundana.

Bitangazwa ko aba bombi bateganya kurushinga mu mpera za 2025 nk’uko byemezwa na ba nyiribwite.

The Cyiza ni umunyamakuru w’imyidagaduro umaze imyaka itanu muri uyu mwuga, aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo, ndetse kuri ubu akaba ari umunyamakuru wa InyaRwanda.

Alice Diane Uwimana, uzwi ku izina rya Audia Intore, ni umuhanzikazi wamenyekanye mu njyana gakondo. Yakuze akunda umuco nyarwanda, atangira kubyina afite imyaka ine. Nyuma yaje gusanga afite n’impano yo kuririmba, ariko akajya yitinya.

Mu mashuri yisumbuye, inshuti ze zamusabye kuririmba kuko bakundaga ijwi rye. Hanyuma, itsinda Inkesha ryashakaga umukobwa waririmbana nabo, rimuha amahirwe yo gutangira umuziki. Yakomeje kugira ubwoba bwo kuririmbira abantu, ariko nyuma yaje kwemererwa kwinjira mu itsinda Gakondo Group rya Masamba Intore, ahungukira ubunararibonye.

Mu 2015, yafashe icyemezo cyo gukora umuziki nk’umwuga. Aho yagiye asohora indirimbo ze bwite, nka “Sine Ya Mwiza”, “Urungano”, “Umugozi Umwe”, “Berwa”, na “Uri Mwiza Mama”.

Indirimbo “Uri Mwiza Mama” yayanditse yibuka mama we witabye Imana akiri muto. Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ati: Nanditse iyi ndirimbo nshimira mama nubwo atakiriho.”audia1 36b10 5336021738830215 audia2 a66f3 3480881738830215 1

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *