Umuhanzi Manzi Kalisi Daddy uzwi nka Cassa cyangwa Daddy Cassanova yatabaje Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) avuga ko hari umuntu atavuze amazina ukora akazi ko kuvanga imiziki (DJ) wo mu Rwanda uri gukoresha ibihangano bye mu kumenyakanisha igitaramo cye, batarigeze babyumvikanaho.
Mu butumwa yashyize kuri X kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026, Cassa yagize ati " Muraho RIB? nitwa Manzi Kalisi Daddy, nkaba nkora umuziki mu buryo bw’umwuga nkazwi nka Cassa cyangwa Daddy Cassanova. Ndi umuhanzi w’Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bwa Canada. Ndifuza kumenyesha RIB ikibazo cy’umu-DJ wo mu Rwanda ukoresha izina ryanjye mu kwamamaza igitaramo ntamuhereye uburenganzira. Ni izihe nzira nakurikiza kugira ngo iki kibazo gikemuke?Murakoze."
Mu kumusubiza, RIB yavuze ko yatanga ikirego akagaragaza ibimneyetso ubundi nayo igakora akazi kayo.
RIB bati " Muraho Daddy, turabashimira kuba mwatwandikiye. Turabasaba kugeza ikirego cyanyu kuri sitasiyo ya RIB ibegereye, mukajyana n’ibimenyetso mufite byose.Tuzakurikirana ikibazo cyanyu.Mushobora kandi kutuvugisha kuri telefone itishyurwa, nimero 166.Mugire umunsi mwiza!"
Cassa yashimiye RIB avuga ko yohereje ibimenyetso bijyanye n'iki kibazo, avuga ko nibiba ngombwa azanyarukira mu Rwanda kugira ngo akurikirane iki kibazo.
Cassa ni umuhanzi w’Umunyarwanda umaze imyaka myinshi mu muziki, wamamaye mu ndirimbo zitandukanye kandi wabayeho muri Canada. Azwi cyane mu muziki nyarwanda wo mu njyana ya R&B.
Amakuru avuga ko yatangiye ibikorwa by’umuziki mu 1998, ari umubyinnyi mu itsinda rya Cool Family. Mu 2006: Nyuma yo gutandukana kw’iryo tsinda, yatangiye gukora umuziki ku giti cye.


