Umuhanzikazi Clarisse Karasira urimo kuzamuka mu ruhando rwa muzika nyarwanda atangaza ko ibivugwa ko agiye gukorana ubukwe n’umuhanzi Kizito Mihigo bimubangamira ahanini bitewe n’uko ari ibinyoma.
Mu ntangiro z’iki cyumweru,ku mbuga nkoranyambaga hadutse urupapuro rugaragaza ko hari ubukwe buteganyijwe hagati ya Karasira na Kizito Mihigo. Uru ruzwi nka Save The Date mu rurimi rw’Icyongereza.
Uyu muhanzikazi akomeje kubyamagana avuga ko ari ibinyoma ari ko ku rundi ruhande binamubangamiye.
Aganira na X LARGE TV, Karasira yavuze ko nta mubano wihariye afitanye na Kizito Mihigo.
Ati “ Nta mubano wihariye mfitanye n’uriya muhungu w’Imana [Kizito]. Ni umuhanzi nkaba umuhanzi, nta mubano wihariye dufitanye kandi rwose babyumve. Biriya ni ibihuha n’ababikoze si nzi icyo bari bashaka. Kuvuga umuntu mu bihuha nanjye birambangamira,”
Yongeyeho ati “ Ni ibintu bidafite ahantu bihuriye, uwabikoze na we Imana imubabarire. Igihe cyanjye cy’ishyingirwa nikigera bazabona umukunzi wanjye, sinsiganwa.”

Uyu yemeza ko azi neza ko atuye mu isi y’ikinyoma ariko akavuga ko yanga ibinyoma cyane akaba ari nayo mpamvu ubwo yasubizaga iki kibazo habayemo impinduka mu marangamutima ye. Yasabye kandi rubanda kureka gukomeza gukwirakwiza iby’aya makuru kuko atari aya nyayo.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kugeza ubu Kizito Mihigo ntiyari yumvikana mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda agira icyo avuga kuri iyi ngingo.


