Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

David Adedeji Adeleke ukomoka muri Nigeriya, ukoresha Davido nk’izina ry’ubuhanzi, ku myaka 26 y’amavuko yamaze kwemeza ko yaguze indege ye bwite izajya imujyana hirya no hino mu nguni enye z’Isi.

Nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yagaragaje akanyamuneza yatewe n’intambwe yateye. Agira ati” Yaguzwe… si bintu byoroshye, kuko bisaba gukora cyane no kugira intego”.

Davido yaherukaga gukora igikorwa nk’iki gisaba amafaranga menshi ubwo yaguriraga umukobwa w’inshuti ye, Chioma Avril imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa N45m Porsche ubwo hari ku munsi we w’amavuko.

 

gift
Davido n’umukunzi we ubwo yamuhaga imodoka yagaciro

Davido uheruka kuza gutaramira mu Rwanda ufitanye n’umushinga w’indirimbo itararangira na Jay Polly, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Skelewu, Aye, Dami duro,Gobe ndetse na ‘My number One’ yasubiranyemo na Diamond Platnumz .

twiter
Davido mu ndege ye
davdwith
Davido yihebeye Chioma Avril ku buryo bugaragara

logo kis logo 1

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *