Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido yashyize mu rujijo abafana be, asiba amafoto yo kuri Instagram, asigaza atatu yonyine.
Kuri uyu wa 14 Werurwe 2023 ni bwo uyu muhanzi wo muri Nigeria umaze kubaka izina ku Isi biciye mu bihangano bye, yasibye amafoto n’amashusho birenga ibihumbi bine yari afite ku rukuta rwe rwa Instagram.
Gusa ntabwo urukuta rwe ntabwo yarusize rwambaye ubusa dore ko yarekeyeho amafoto atatu yashyizweho mu bihe bigiye bitandukanye.
Yarekeyeho amafoto y’umuhungu we, Ifeanyi Adeleke, wapfuye mu Gushyingo 2022, asigaho umugore we, Chioma, ndetse n’amafoto ye yafatiwe muri Qatar umwaka ushize mu gikombe cy’Isi, aho yari yitabiriye ibirori byo gufungura iryo rushanwa.
Abafana b’uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘If’ basigaye mu gihirahiro kuko atigeze atangaza impamvu yamuteye gukora isuku bene ako kageni ku rukuta rwe rwa Instagram.
Birakekwa ko uyu munyamuziki ukurikirwa n’abarenga miliyoni 24 kuri Instagram, yaba ari guca mu bihe bitamworoheye.
Davido yakoze ibi nyuma y’igihe adakoresha uru rubuga, aho yari yavuze ko azagaruka muri Werurwe. Yagarutse asiba amafoto n’amashusho.


