Umuhanzi Davis yigambye kuri bagenzi be ahamya ko ari we uzegukana irushanwa rya Salax Award

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ikishaka David uzwi cyane nka Davis D w’imyaka 22 ubarizwa mu itsinda All Star Music wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye nka Biryogo ,My Sweety, Maria Kariza arahamya ko atazacikwa n’ibihembo bya Salax Award kubera ibikorwa bye n’ingufu ashyira mu muziki we.
Davis 3
Davis mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com yemeje ko ashingiye ku ntera amaze kugezaho urwego rwa Muzika ye ari mu bantu bagomba kugaragara mu marushanwa ya Salax Award ndetse akaba yiteguye kuzagaragara mu bahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star PGGSS.
Davis
Davis yagize ati”umuziki nawutangiye bya nyabyo mu mwaka w’2012 ariko na mbere yaho impano nayiyumvagamo ariko ubushobozi bukanga,umuziki wange umaze kugera ku rwego rwiza kuburyo mpamya ko nzagaragara mu bahatanira ibihembo bya Salax Award.
Davis 2
Icyo nkakangurira abafana banjye n’abakunzi b’umuziki nyarwanda ni ukunshyigikira kugira ngo nkomeze kugira ingufu mu mishinga myinshi mfite arimo gutaramira abanyarwanda no gukora ibihangano binogeye amatwi kandi byuje inyigisho bizaba bihatana mu ruhando rw’amahanga.”
Davis 1
Davis ni umuhanzi ukizamuka w’imyaka 22 utuye I Nyamirambo,umuziki akaba ari ko kazi ndetse akaba amaze gutera intambwe ndende agenda ataramira abakunzi be mu turere twa Rubavu na Huye ndetse no hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *