Umuhanzi Fille Mutoni yarwanye na bosi we rubura gica

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni, yarwanye na bosi wa Martin Entertainment rubura gica mu bikekwa ko yaba yabitewe no kuba ibiyobyabwenge yigeze gukoresha, byaba byongeye kumugaruka.

Ugblizz ivuga ko Fille yigeze gukoreshaho ibiyobyabwenge, ajya muri rihabu (Rehab) bamufasha kubirwanya gusa ngo ” Biherutse kongera kumugaruka, afata bosi wa Martin Entertainment, bararwana rubura gica.”

Uru rubuga ko ruvuga ko Fille yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge, “Yarwanye na bosi we ubu kontaro ye ikaba yamaze guseswa.”

Hari amakuru ko Fille wari waramaze gutandukana na manaja we wari n’umugabo we, Edwin Katamba, yaba yarasubiye mu biyobyabwenge.

Ibi bivuze ko imwe mu mishinga y’uyu mugore yari yatangiye gukora ngo yongere kuboneka mu ruhando rwa muzika, igihe kuba ihagaze muri ibi bihe.

Fille ntacyo aratangaza ku bimuvugwaho, niba yarwanye na bosi we ku mpamvu runaka idafite aho ihuriye n’ibiyobyabwenge.

Si ubwa mbere Fille avugwaho gukoresha ibiyobyabwenge, ingingo ikunze kuvugwa kuri benshi mu bahanze hafi ya bose.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *