uruhushya.jpg

Umuhanzi Ish Kevin avuga ko Umujyi wa Kigali wamuhombeje Frw miliyoni 20

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ish Kevin avuga ko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwamuhombeje amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20, ubwo bwamuhagarikiraga igitaramo cyiswe ‘The Love Drunk Concert’ cyatumiwemo umunya-Nigeria wamamaye nka Ycee.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Trappish yasobanuye ko iki gitaramo cyahagaritswe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, Dr Merard Mpabwanamaguru.

Yagize ati: “Igitaramo The Love Drunt Concert cyahagaritswe bitemewe n’amategeko mu ijoro ryakeye n’umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, nta mpamvu.”

Uyu muhanzi yasobanuye ko kampani ya Evolve Music Group na Trappish zateguye iki gitaramo zari zifite impushya zahawe na Rwanda Convention Bureau hamwe n’Umujyi wa Kigali.

Ish Kevin yakomeje ati: “Ibi byatumye duhomba miliyoni 20 kuko twagombaga kwishyura umuhanzi wo muri Nigeria Ycee, abahanzi bo mu Rwanda n’ibindi byakenewe mu gutegura igitaramo.”

Ubiro by’Umujyi wa Kigali byasobanuriye uyu muhanzi ko iki gitaramp cyahagaritswe kubera urusaku rukabije mu gace cyaberagamo. Biti: “Nk’uko bigaragara mu ibaruwa y’uruhushya yahawe uwagiteguye, bananiwe kubahiriza ingingo ya 3 yo kugereranya amajwi mu rwego rwo kwirinda urusaku muri ako gace. Tuributsa abategura ibitaramo ko bagomba gushyira mu rugero amajwi muri byose bakora.”

Ariko uyu muhanzi yagaragaje ko atanyuzwe n’ibi bisobanuro. Abaza niba mbere y’uko iki gitaramo gihagarikwa, aya majwi yabanje gupimwa. Ikindi kandi ngo nta bapolisi bageze aho cyaberaga ngo babe ari bo bagihagarika. Ati: “Nta bapolisi bumvise urusaku cyangwa ngo baze guhagarika igitaramo. Visi Meya yari mu gitaramo, anywera hamwe n’abandi. Ntabwo nzi uko yagize igiterekezo cyo guhagarika igitaramo na we yizihirirwagamo. Ni ikibazo cyihariye.”
uruhushya.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *