Umuhanzi Jay Ky uzwi muri Turahitinga yagiye gukomereza amasomo mu Bubiligi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyarwanda ukiri muto uzwi ku izina rya Jay Ky kuri ubu arabarizwa ku mugabane w’u Burayi, mu gihugu cy’u Bubiligi aho yagiye gukomereza amasomo ye, aho ari kuba mu mujyi wa Anderlecht.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu musore w’imyaka 18 gusa y’amavuko aganira na Bwiza.com yadutangarije ko yahagurutse i Nairobi muri Kenya aho yigaga mu ishuri ryisumbuye mpuzamahanga ryitwa Hope International School ryo muri Nairobi, kuwa 13 Ukuboza, aha akaba ari ho yarangirije akaba agiye gukomereza amasomo ye mu Bubiligi.

15592033_228606214232594_2033868454_n

Twamubajije niba agiye gukomeza amasomo mu muziki cyangwa ari ibindi agiye kwiga, adusubiza muri aya magambo: “ Ndimo kwiga ibijyanye n’itangazamakuru kuko n’ibintu nkunda cyane kuva nkiri muto .”

15592104_228606240899258_166689982_n

Twamubajije niba azabangikanya umuziki n’amasomo, agira ati: “ Ubu nzakomeza gukora umuziki wange kandi nzarushaho kuwukora cyane kuko ngiye guhura na benshi mubo tuziranye bamfashaga mu bijyanye na music ubwo narindi hano umwaka ushize ”.

YouTube player

Tumubajije icyo yabwira abakunze indirimbo ze zirimo nka Turahitinga , Ntuzambabaze na My Complement , yagize ati: “ Icyo nabwira abakunda muzika yange nuko mbijeje ko ngiye gukora ibishoboka byose kugirango ndebe ko natera imbere kandi ndabasaba kuzamba hafi kuko nubwo ndikure tuzajya dukorana nkaho ndi mu Rwanda .”

15554796_228606490899233_41951175_n

Reka natwe twifurize uyu musore amasomo meza no kuzakomeza gutera imbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *