Umuhanzi Lucky Douce azanye imbaraga nshya mu ruhando rwa muzika Nyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi uzamukanye imbaraga zidasanzwe muri muzika nyarwanda Lucky Douce umaze igihe kitari kinini mu ruhando rwa muzika nyarwanda ngo aje yabukereye aje kunga mu rya bakuru be ndetse na bashikibe bahuriye mu muziki.
Ubusanzwe uyu musore amazina yiswe n’ababyeyi ni Nshimiyimana Gilibert mu muziki akaba akoresha Lucky Douce.
Lucky aganira na Bwiza.com, yatangaje ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2014 aho yatangiye kuririmba abarizwa mu itsinda rya Holly Stars banakoranye indirimbo zitandukanye.

gu
Umuhanzi Lucky Douce

Nyuma abonye bitagenda neza ahitamo kuririmba ku giti cye,aza no kugira amahirwe abona umubera umujyanama w’umuziki we(Manager) uzajya amufasha muri byose birebana na muzika ye kuva aho atangiriye kuririmba ku giti cye.ubu akaba yiyumvamo injyana ya Afro Beat.
Akimara gutandukana n’iryo tsinda yabarizwagamo yakomeje gushaka uburyo yategura muzika ye ku buryo bunoze, dore ko atangiye umuziki ku giti cye muri Mutarama uyu mwaka.
Uyu musore afite intumbero yo gutanga ubutumwa abinyujije mu bihangano bye kandi ko ataje guhangana na bagenzi be ahubwo aje kubatera ingabo mu bitugu bakuba muzika nyarwanda bityo abe yanarenga umupaka.
Lucky Douce uvuga ko ubu afite Manager mu gihe gito amaze atangiye umuziki, ubu amaze no gushyira hanze indirimbo y’amajwi yise” Mwana wanjye” iri mu nyana ya Raggaton ari kumwe n’umuhanzi P Fla uririmba mu njyana ya HipHop bakaba barayikoreye muri Studio ya Touch record ikozwe na Rackslayer.
pla
Lucky Douce na P Fla bakoranye indirimbo

Lucky Douce arateganya gusohora izindi ndirimbo ndetse n’amashusho yazo muri uyu mwaka atangiranye imbaraga.
Arashimira kandi by’umwihariko umujyanama we mu muziki (manager) La Douce hamwe n’abafana be ngo bakomeje kumuba hafi muri muzika ye.
Indirimbo:Mwana wanjye
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=66Zojv-4cxQ]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *