Umuhanzi Meddy yerekeje muri Tanzania mu kiganiro cyiswe ‘Ala za Roho’

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ngabo Medard yatangaje ko uyu munsi tariki ya 11 Gicurasi 2018, araba ari mu kiganiro cyiswe ‘Ala za roho’ bivuga ‘ibikoresho bya roho’ kuri  Radiyo na Televiziyo ‘Clouds’ mu gihugu cya Tanzaniya.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yavuze ko muri iki kiganiro araza kuba ari kumwe n’umukobwa ukunzwe muri Tanzaniya, Diva The Boss.

Yagize ati ”Muraho mwese, ejo nzaba ndi muri Tanzania mu kiganiro n’umukobwa mukunda Diva The Boss kuri Cloud TV na Cloud fm , ndabashimira cyane, ndabakunda”.

Mu majwi no mu mashusho, Meddy yashimiye Abanyatanzaniya ndetse anabararikira kumutega amatwi gusa ntiyatangaje isaha atangiraho iki kiganiro.

Iyi ni inshuro ya mbere Meddy agiye kugirira ikiganiro kuri kimwe mu bitangazamakuru byo muri Tanzania gusa muri iki gihugu ahafite abakunzi batari bake.

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *