Umuhanzi Pedro Someone watumiye Barafinda mu gitaramo cye, avuga ko imyiteguro bayigeze kure

Sangiza iyi nkuru

Niyigena Jean Pierre uzwi ku izina rya Pedro Someone, avuga ko imyiteguro yo gushyira hanze umuzingo (album) ya mbere ayigeze kure.

Ni mu gitaramo kizabera i Kigese mu karere ka Kamonyi, kikazagaragaramo udushya mu ndirimbo no mu rwenya dore ko cyatumiwemo Barafinda Sekikubo Fred benshi babonyemo impano yo gusetsa, Mbata n’abandi bahanzi barimo Fireman, …

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Pedro avuga ko imyiteguro ayigeze kure, agira ati “Navuga ko imyiteguro tuyigeze kuri 80%, abahanzi tuzakorana bari tayari, ibikoresho tuzakoresha birahari, ababyinnyi nabo ni uko, imyiteguro mbese irarimbanije”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muhanzi avuga ko muri iki gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise “Gira neza wigendere” hazagaragara udushya twinshi.

Ati “icya mbere ntabwo ari igitaramo cyo kwidagadura gusa kuko kizaba kirimo n’akanya ko gutambutsa ubutumwa bwiza bwo gukangurira urubyiruko twirinda ibiyobyabwenge, mbese nashatse kubisanisha n’akazi nkora k’ubuganga”.

pedr
Pedro, umuganga akaba n’umuhanga mu gucuranga gitari

Kizagaragaramo n’Abanyarwenya, Pedro ati “kuba naratumiye Barafinda na Mbata, ni mu buryo bwo gushaka gushimisha abafana banjye, kuko umuntu ashobora kuba adakunda indirimbo ariko akunda urwenya, icyo nababwira ni uko umufana wanjye wese uzitabira iki gitaramo azataha yishimye kandi anize byinshi”.

Uyu muhanzi arasaba abafana be gukomeza kumuba hafi, bamushyigikira mu mpande zose, anabashishikariza kuzitabira iki gitaramo.

YouTube player

Album “Gira neza wigendere” azamurika ku wa 24 Ukuboza 2017, iriho indirimbo 13, esheshatu z’amashusho (Video) na 7 z’amajwi (Audio).

Igitaramo kizabera muri Salle Girimpuhwe i Kigese, mu birometero bine uvuye kuri kaburimbo i Bishenyi, kikaba kizatangira saa cyenda (15:00). Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0781094414.
Giri
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *