Bulelwa Mkutukana uzwi cyane nka Zahara, yavutse ku itariki ya 9/11/1988,avukira mu gace kitwa Phumlani muri Eastern Cape ho muri South Africa . Zahara yavutse kuri Nokhaya na Mlamli Mkutukana, ni uwa 6 mu muryango w’abana 7.
Ku myaka 6 gusa Zahara yinjiye mu muziki aho yatangiriye muri Cholare y’abana bato ndetse ari nawe muyobozi wayo muri Phumlami, mu bwana bwe Zahara yari yarahawe akazina k’agatazirano ka ‘’Spinach’’ , ubu akaba ari ubwoko bw’ibimera.
Ku myaka 9 gusa,zahara yazamuwe muri Chorale y’abakuru, kubera ubuhanga bwe mu kuzamura ijwi, ndetse ku giti cye, yahise atangira no kwiyigisha gucuranga guitar, ibi byanamufashije kwaguka.
Zahara Bulelwa yavukiye mu muryango ukennye cyane kuburyo nyina umubyara yari umukozi wo mu rugo, kubona ibibatunga ntibyaboroheraga ndetse mu bwana bwe zahara ntazi inkweto zo kwambara nk’abandi bana, ndetse hari nubwo bajyaga kwiga batagize icyo bashyira mu nda.
Mu ndirimbo ye yise ‘’ndiza’’, Zahara Bulelwa yasobanuye uko byamugendekeye ubwo yinjiraga mu ndege bwa mbere, ubwo yerekezaga i Johanesburg, ndetse kandi mu ndirimbo ye yise ‘’destiny’’, yagaragaje ko buri muntu ku isi aba afite inzozi zo kuba aheza ariko imana ariyo itugenera uko tuzabaho mu minsi yo kubaho kwacu.
Zahara Bulelwa aririmba mu njyana ya ‘’afrosoul’’,iyi ikaba ari imwe mu njyana zomora imitima ya benshi, akaba anaririmba mu rurimi rw’iwabo rwitwa ‘’Xhosa’’ ndetse rimwe na rimwe aririmba no mu cyongereza.
Mu mwaka wi 2011 yashyize hanze Album yambere yise ‘’loliwe’’ yajeho indirimbo nyinshi zakunzwe nka ‘’destiny,loliwe,ndize,my guitar, brand new day’’,n’izindi nyinshi cyane.
Mu mwaka wi 2013 zahara yashyize hanze Album ye ya 2 yise ‘’Phendula’’ iza gukundrwa cyane ndetse inasohokaho indirimbo zakunzwe cyane nka ‘’rise again, phendula, impilo, bomi endibaziyo’’, n’izindi nyinshi.
Mu mwaka wi 2015 yashyize hanze indi album ye ya 3 ayita ‘’country girl ’’ nuko nayo iza gusohokaho zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane nka ‘’ imali, inameva, walks of life, who I am, stop the light’’, n’izindi nyinshi.
Zahara Bulelwa amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera injyana ndetse n’amagambo by’indirimbo ze,ibi byanatumya mu mwaka wa 2012 muri annual south African music awards, atsindira ibihembo 9, birimo nka ‘’best female artist of the year, Album of the year’’ ndetse n’ibindi byinshi.
Ku itariki ya 26/5/2018, ubwo Zahara yitabiraga igitaramo cyitwa ‘’Jazz Junction’’ cyabereye mu Rwanda, yasusurukije imitima ya benshi, nuko biza kuba akarusho ubwo umuhanzikazi witwa ‘’favor’’ wamenyekanye cyane mu njyana ya gospel mu Rwanda yamusangaga ku rubyiniro, bombi amarira y’ibyishimo abatemba ku maso, nuko basusurutsa imbaga yari yitabiriye icyo gitaramo.
Kuri uyu munsi wa none, Zahara ni umwe mu bahanzikazi bakomeye cyane ku mugabane wa afurika, ndetse akaba ari mu bamamaza ivuriro ry’abana ryitiriwe ‘’Nelson Mandela’’.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mbarushimana Africa/Bwiza.Com



