Umuherwe Zari umaze kwamamara muri aka karere nyuma yo kwigarurira umutima w’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, yandagajwe n’umunyamideli, Huddah Monroe wo muri Kenya.
Huddah Monroe yashyize amagambo ku rukuta rwe rwa Instagram asesereza Zari ko amaze gushesha akanguhe kandi aherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’amavuko.
Yagize ati: “mpugiye mu kubaka business zanjye, sinshobora guhanganira kuri internet n’abafite imyaka ikabakaba iya mama”.

Uyu mukobwa yakomeje acyurira Zari kurya imitima y’abana b’abahungu kubera ifaranga, ati: “ meze neza kurusha ibyo, sinkeneye kurangizanya n’iyo ndaya ibana n’abana b’abahungu ibashukisha amafaranga”.
Bitangazwa ko iyi ntambara y’amatiku ndetse no kutumvikana, byatangiye ubwo Huddah yatumirwaga mu birori by’isabukuru ya Tiffah, imfura ya Diamond na Zari akanga kwitabira.
Huddah akaba yaranze kwitabira ibyo birori nyuma yo kumenya ko byatumiwemo mugenzi we w’umunyakenya, Vera Sidika bangana urunuka.

N’ubwo Zari acyurirwa kurya imitima y’abasore bakiri bato abashukisha ifaranga na muzika, yashakanye na Daimond ataye umugabo we babyarenye abana 3.
Zari nk’umuherwekazi, ashinjwa kwigabanyiriza imyaka kugera kuri 35, mu gihe umugabo we batandukanye ahamya ko ubu yakabaye afite imyaka 42 y’amavuko.
Uyu mukobwa Huddah Monroe asanzwe azwi cyane mu mwuga wo kumurika imideli by’umwihariko akaba ashinjwa uburaya nyuma y’amagambo yatangaje ashishikariza abakobwa bagenzi be yise (haters) kutifuza kandi bafite umubiri baha abagabo nabo bakabaha imitungo bifuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com


