Umuhungu w’umwe mu bo Sadate yise ‘imyanda ihumanya’ ashobora kugana inkiko

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Nsengiyumva Anatole, umwe mu Banyarwanda 8 boherejwe muri Niger bavanwe i Arusha nyuma yo kurangiza ibihano no kugirwa abere kuri bamwe, witwa Uwimana Albert, avuga ko ashobora kurega Munyakazi Sadate mu nkiko kubera ko yabise imyanda ihumanya.

Sadate wayoboye Rayon Sports, tariki ya 3 Mutarama 2022 yagaragaje ko ashyigikiye icyemezo cya Leta ya Niger cyo kwirukana aba Banyarwanda nyuma y’igihe gito ibakiriye.

Ubutumwa yatangarije kuri Twitter uwo munsi bugira buti: “Leta ya Niger iherutse gufata icyemezo cyo kwirukan Aba Génocidaires ruharwa 8, mu kuri iki ni icyemezo gikwiriye kuko bariya bantu ni imyanda ihumanya (déchets nucléaires) idakwiriye kugira ubuturo ku Isi kuko ni ibivume (maudits), bikwiye kuba ikuzimu muri gihonome (enfer).”

Uwimana mu kiganiro yagiriye kuri Popote TV avuga ko amagambo ya Sadate yamuhungabanyije nk’ugize umuryango wa Anatole, kuko ngo se yahamijwe ibyaha bya jenoside, arakatirwa, anarangiza igifungo.

Yagize ati: “Nabyibajijeho nk’umwana wa runaka kandi uri mu gihugu cy’u Rwanda kandi ukunda u Rwanda, wakoreye u Rwanda kuko njye nabaye umusirikare kuva muri ’97 kugera muri 2013. Nkomeza gutekereza ku cyo bita umwanda, ndavuga nti ‘ese koko, mu by’ukuri ubu ndi umwana w’umwanda?’ Uriya muntu ni data ariko yakoze ibyaha bya jenoside, ni icyaha ndengakamere ndabyemera kitari gikwiye mu bantu ariko yaragikoze, aranagihanirwa. Nkibaza ese ko umuntu yahanwe, icyaha cyamuhamye, akanahanwa, igihano cye akakirangiza, ese aracyari umwanda? Ese umuntu wese uhamwe n’icyaha ni umwanda?…Nkurikije uburyo yabivuze, mu bundi buryo, akwiriye kwicwa.”

Avuga nyuma yo gusoma aya magambo ya Sadate, yagiye kugisha inama mu banyamategeko, bamubwira ko agize ibyaha birimo gutesha agaciro ikiremwamuntu no kubiba amacakubiri.

Uwimana yavuze ko Leta ikwiriye gukurikirana abantu batangaza amagambo nk’aya. Ati: “Leta yari ikwiriye kugira icyo ikora kuri ariya magambo y’abantu nka ba Sadate n’abandi nka we bavuze ariya magambo, byaba na ngombwa, bakajya imbere y’amategeko, bakabisobanura kuko njyewe ndumva nanjye ku giti cyanjye nakamureze, nkajya muri RIB kuko kiriya ndumva ari icyaha.”

Abajijwe niba afite gahunda yo kurega Sadate, Uwimana yasubije ati: “Nibiba ngombwa izabaho keretse Sadate navuga ati ‘reka ndebe uyu mwana mbe namusaba imbabazi…Aje tukiyunga nta kibazo, ariko na none atabishatse, ubutabera bwadukiranura.”

Bwiza yashatse kumenya icyo Sadate avuga ko ku buryo Uwimana yakiriye ubutumwa bwe, avuga ko igisubizo kiri mu bundi yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 9 Mutarama 2022.

Yasanze ubu butumwa buri mu ruhererekane (thread) bugira buti: “Ubumwe n’ubwiyunge ni Umuti gusa bugerwaho iyo uwakoze icyaha acyemera akacyicuza akanagisabira imbabazi, uwakorewe icyaha agatanga imbabazi zuzuye, ibi twarabikoze kubemeraga icyaha badukoreye bakacyicuza atari ibyanyirarureshwa. Umuntu wese wakoze Génocide akaba ayihakana,

akaba agambira kugaruka kongera kurimbura abantu, gusenya ibyagezweho, guhirika Ubuyobozi bwampaye amahoro nkaba mfite agahenge uwo sintegetswe kwiyunga nawe kuko ibyo ni Umwanda, abumva ko nzapfukamira ruharwa zigihakana Génocide zafashwe zishaka kujya muri FDLR ngo zigaruke

kurimbura abarokotse bamenye ko batazabona iryo Vi. Ubumwe n’Ubwiyunge ntibushobora gupimirwa kubahakana Génocide kdi bafite umugambi wo kuyongera, ibyo bashaka kudusubizamo ni Umwanda uhumanya abanyarwanda twese tugomba kwamagana. Nta pfunwe ryo kubamagana mfite.”

Sadate avuga ko Abanyarwanda aharanira ko birukanwa muri Niger ari umutwe w’icurabwenge rya jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: “Byari kunshimisha cyane kdi bikampa ikizere iyo mbona bicuza ibyo bakoze ndetse bakabisabira imbabazi kurusha kubumva ngo bafatwa bagana muri FDLR kugira ngo bagaruke kuturimbura.”

Anatole Nsengiyumva yabaye umusirikare ukomeye muri Ex-FAR, akaba yari afite ipeti rya Lieutenant-Colonel. Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda rwari rwaramukatiye igifungo cya burundu, nyuma rumuhanaguraho bimwe mu byaha rwari rwaramuhamije, rumugabanyiriza igihano, rukigeza ku myaka 15 y’igifungo, na yo akaba yarayirangije.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Umuhungu w’umwe mu bo Sadate yise ‘imyanda ihumanya’ ashobora kugana inkiko
    Ubundi kuba anatori yararangije igihano cye ntibivuga ko yahindutse kuko yaba mumvugo ye murukiko ntanahamwe nigeze numva yemera icyaha yakoze ngo agisabire n’ imbabazi, kuburyo Wenda aricyo umuhungu we yashingiraho avuga ko se yabaye umunyarwanda ufite indanga gaciro na kirazira zituranga(abanyarwanda),ubundi se turetse na satade ubundi anatori we yajya arebana n’ umuryango nyarwanda yashakaga kuzimya ate? Ngo barajya mu nkiko? Ahubwo iyo uvuguti ndasaba imbabazi mu mwanya wa data, naho ibyo uvuga ndabona nta n’ umunyamakuru wakabaye aguha microphone.

    1. Umuhungu w’umwe mu bo Sadate yise ‘imyanda ihumanya’ ashobora kugana inkiko
      Ariko rwose, bakeneyeko nyuma yo kuduhekura no kugambirira kuturimbura Burundu bapfukamirwa? Iryo vi ntibakaribone I Rwanda ahubwo natwe turacyabarindiriye ngo badusabe imbabazi zibyo badukoreye.

    2. Umuhungu w’umwe mu bo Sadate yise ‘imyanda ihumanya’ ashobora kugana inkiko

  3. Umuhungu w’umwe mu bo Sadate yise ‘imyanda ihumanya’ ashobora kugana inkiko
    Y’a ministère y’ubumwe n’ubwiyunge ifite ingorane !!!!

  4. Umuhungu w’umwe mu bo Sadate yise ‘imyanda ihumanya’ ashobora kugana inkiko
    Y’a ministère y’ubumwe n’ubwiyunge ifite ingorane !!!!

  5. Umuhungu w’umwe mu bo Sadate yise ‘imyanda ihumanya’ ashobora kugana inkiko
    Yewe wamwana we reka kushyigikira ikibi?so nikibi itandukanye ntacyo.nubwo Imana za 5 so simuntu nikibi cyaje mubantu ahubwo senga umuvumo wamaraso yaso akujyendamo uwiteka ayeze?

  6. Umuhungu w’umwe mu bo Sadate yise ‘imyanda ihumanya’ ashobora kugana inkiko
    Yewe wamwana we reka kushyigikira ikibi?so nikibi itandukanye ntacyo.nubwo Imana za 5 so simuntu nikibi cyaje mubantu ahubwo senga umuvumo wamaraso yaso akujyendamo uwiteka ayeze?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *