Ruhamya Kainerugaba, umuhungu wa Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yasoje amasomo ya gisirikare ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant (Second Lieutenant), nyuma yo guhugurirwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Uganda, Uganda Military Academy, riherereye i Kabamba.
Uyu muhango wabereye muri iri shuri rya gisirikare, wahuriranye no guha amapeti abasirikare bato barangije amasomo y’igisirikare yihariye (Professional Intake 09/2026), ndetse no guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije icyiciro cya kaminuza mu bijyanye n’ubwirinzi bw’igihugu (Bachelor of Defence Studies).
Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, niwe wayoboye uyu muhango wo guha amapeti aba basirikare.
Abahawe amapeti bose hamwe ni 280, barimo 187 bari bafite nibura impamyabumenyi ya kaminuza mbere yo gutangira amahugurwa ya gisirikare, n’abandi 87 barangije amasomo ya Bachelor of Defence Studies.
Muri aba basirikare bahawe amapeti, abagore ni 11. Harimo kandi abasirikare batandatu bahuguwe mu mahanga, aho bane bahuguwe mu Buhinde, abandi babiri mu Bwongereza.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abasirikare batanu baturutse mu bihugu bituranyi na Uganda, barimo babiri bo muri Kenya, babiri bo muri Tanzania n’umwe wo mu Rwanda.
Ruhamya Kainerugaba ni umuhungu wa Gen. Muhoozi Kainerugaba, ukuriye Ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.



