Israel Atwijukye, umuhungu warezwe na Lt. Gen. Henry Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda arashinjwa gukura amenyo umukobwa bakundanaga witwa Patricia Oyera, akeka yamuhoye kuba baratandukanye.
Patricia Oyera avuga ko yari amaze amezi arindwi atandukanye na Atwijukye, akaba yatekerezaga ko bombi bamaze kubyakira. Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yari agiye gushaka inzu yo gukodesha mu gace ka Munyonyo ari kumwe n’inshuti ze, yahahuriye n’uyu muhungu wa Gen. Tumukunde, ntibagira ibyo bavugana.
Uyu mukobwa avuga ko byageze aho Atwijukye aba nk’aho abihishe, gusa Oyera ntiyabyitayeho kuko yatekerezaga ko igihe bamaze batandukanye ari kirekire, ku buryo yaba atakimutekerezaho.
Oyera yakeneye kujya koga, atandukana na za nshuti ze nk’uko yakomeje abivuga. Muri urwo rugendo, ngo Atwijukye yaramukurikiye atabizi. Ubwo yogaga, uyu musore yamugezeho, ati: “Uyu musore yansanze mu bwogero maze antera ikofe mu isura.” Yamuteye amakofe kandi mu menyo ndetse amukurura n’imisatsi.
Uyu mukobwa ngo yaviriranye amaraso mu menyo, Atwijukye akiri aho, ahava ari uko amenye ko abapolisi baje, ahita azimira. Kuva ubwo abapolisi bamuhamagaye kuri telefone, yanga kuyifata.
Ubu Patricia Oyera arwariye mu bitaro bya Life Link biherereye mu gace ka Kyaliwajjala. Icyifuzo cye ngo ni uko Atwijukye yakwirengera ibyo yatakaje byose yivuza.
Patricia Oyera avuga ko umuhungu wa Gen. Tumukunde yamukuye amenyo


