Umuhungu wa Oussama Ben Laden mu nzira zo gutera ikirenge mu cya se

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Oussama Ben Laden ukiri muto yaba yatangiye gutera ikirenge mu cya se, aho kuri ubu yatangiye guhamagarira urubyiruko rwo muri Arabia Saoudite rutishimiye ubuyobozi bw’iki gihugu, guhaguruka bakaburwanya bakabuvanaho.

000_app2001110717605_0

Uyu muhungu w’imyaka 23 witwa Hamza Ben Laden akaba asaba uru rubyiruko kwiyunga kuri al-Qaida ifite ibirindiro mu gihugu cya Yemen bagatangira urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Arabia Saoudite.

Iyi nkuru dukesha radio RFI ivuga ko akiriho, Oussama Ben laden yifuzaga ko uyu muhungu we Hamza, kuri ubu ufite imyaka 23 y’amavuko, ari we wazamusimbura ku buyobozi bwa al-Qaida.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko bigaragara mu nyandiko zimwe z’ibanga zahishuwe, ngo Hamza Ben Laden ngo arumvwa cyane kandi arubashywe mu buyobozi bwa al-Qaida kurusha na Ayman al-Zawahri wasimbuye se ku buyobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba kuva mu 2011.

hamza-bin-laden-Holy-War-US-633x355
Hamza yari umwana ukunzwe na se cyane

Iyi nkuru isoza ivuga ko nyuma y’imyaka 5 Oussama Ben Laden, washinjwaga gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero byibasiye inyubako 2 za World Trade Centre kuwa 11 Nzeri 2001 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izina Ben Laden ryongeye kumvikana nk’ikibazo gikomeye ku mutekano wa Arabia Saoudite ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ese uyu yaba agiye gukomereza aho se yagarukirije? Reka tubitege amaso!

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *