Umusore wo muri Sierra Leone, Muli Kendo birakekwa ko yiyahuye bitewe n’umukobwa wamubeshye kumusura ngo baryamane. Kendo wabanaga n’ababyeyi be mu nkengero z’Umujyi wa Obo, yasanzwe yapfuye mu cyumba cye ariko ubutumwa bwasanzwe muri telefoni ye bugaragaza ko yaba yiyahuye nk’Uko Critic Echo Newspaper ibitangaza. Muri ubu butumwa abwira umukobwa witwa Jane ko ” Amuhemukiye kandi yamukundaga. Yagarutse ku gihe kinini yari amaze ategereje ko uyu mukobwa azamusura.” Jane yamusubije ko ataboneste ku bw’impamvu zitunguranye, undi amusubiza ko ” bidashobotse” Polisi muri ako gace ivuga ko iri gukora iperereza kuri iki kibazo ngo imenye icyaba cyishe uyu musore ariko hategerejwe raporo ya muganga.


