Umujyanama wa Diamond Platnumz uzwi nka Babu Tale yatawe muri yombi na Police azira kutishyura amafaranga yategetswe n’urukiko nyuma yo gukoresha amashusho y’ikompanyi ya Tip top entertainment mu buryo bunyuranyije n’amasezerano bagiranye.
Ni nyumayaho uyu Tale Babu kuri uyu wagatatu tariki 22 Gicurasi 2018 ahamijwe ubwambuzi bushingiye ku gukoresha amashusho mu buryo bubyara afaranga y’ikompanyi ya Tip top Entertainment mu buryo bunyuranyije n’amategeko agahanishwa kwishyura iyi kompanyi afaranga asaga miliyoni 25 z’amashilingi ya Tanzaniya kugeza n’ubu akaba atari yashyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko ari nayo mapmvu yahise atabwa muri yombi ngo harebwe impamvu yabyo.
Sheikh Monde uhagarariye iyi Kompanyi yareze Tale Babu avugako adashobora kwihanganira igikorwa yakorewe cyane ko yarenze kubyo bari bavuganye
Yagize ati”Byibuza wenda iyo akoresha ariya mashusho mu giorwa kitinjiza amfaranaga ariko kuba yarayakoresheje mu buryo bumwinjiriza amafaranga ntakabuza yarenze ku mabwiriza na masezerano twari twagiranye”
Ibi byose bije byiyongera ku bizazane Diamond ari guhura nabyo muri iyi minsi nyuma yaho uwahoze ari umugore we Zari Hassan amubenze ku mugaragaro ku munsi wagenewe abakundana tariki 14 Gashyantare 2018 ndetse no minsi ishize nyina Sanura Kasim yibasiriye umugore we Hamisa Mobetto akamukubita ubwo yari amusanze mu cyuma cy’inzu ya Diamond.
Si kenshi uyu mujyanama wa Diamond yumvikana mu itangaza makuru ashinjwa ubuhemu gusa kuri iyi nshuro ntibyamuhiriye kugeza ubwo atawe muri yombi na Polisi



