Umujyanama wa Perezida Museveni yakatiwe azira kumubeshyera

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama bwite wungirije wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Caroline Kembabazi yakatiwe azira kubeshya umuyobozi ushinzwe abakozi muri Komisiyo y’Amatora ko uyu Mukuru w’Igihugu yamutumye kumubwira ko agomba guha akazi abantu batatu.

Ishami rishinzwe kurwanya ruswa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, SHACU (State House Anti Corruption Unit) ni ryo ryemeje amakuru y’ikatirwa rya Kembabazi kuri uyu wa 17 Ukuboza 2020.

Iri shami ryavuze ko Kembabazi “yabeshye ushinzwe abakozi muri Komisiyo y’Amatora ko Perezida yamutumye kubwira ngo ahe abantu batatu akazi kandi atabimutumye.”

SHACU yatangaje ko iki cyaha Kembabazi yakoze kigiye kumufungisha kugeza tariki ya 6 Mutarama 2021.

Igitangazamakuru Africa Press kigaragaza ko Kembabazi yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda mu byumweru bibiri bishize birengaho iminsi mike.

Ngo icyo gihe yari ku biro bya Komisiyo y’Amatora atera ubwoba abakozi baho, abahora kudaha akazi abantu barimo babiri b’abavandimwe be. Ngo icyo gihe yavuze ko nibadaha akazi aba bantu babiri, arabafatira icyemezo.

Mu nkuru iki gitangazamakuru cyatangaje tariki ya 8 Ukuboza 2020, cyavuze ko SHACU iri kwitegura kugeza Kembabazi imbere y’ubutabera gusa iby’urubanza rwe ntibyigeze bijya ahagaragara kugeza uyu munsi byamenyekanye ko yakatiwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *