Njyanama y’Umujyi wa Kigali yagize Parfait Busabizwa, Umuyobozi w’agateganyo w’umujyi mu gihe hategerejwe amatora azatorerwamo umuyobozi mushya uzasimbura Ambasaderi Rwakazina woherejwe guhagararira u Rwanda mu Busuwisi.
Busabizwa ugiye kubifatanya no kuba visi Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu agiye kuba asimbuye Marie-Chantal Rwakazina uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi.
Rwakazina uherutse kwemezwa na Senat y’u Rwanda ngo ajye mu nshingano z’ubudipolomate, agiye gusimbura Franà§ois-Xavier Ngarambe woherejwe guhagararira u Rwanda mu Bufaransa.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Ambasaderi Rwakazina yasezeye abo bakoranye mu Mujyi wa Kigali ndetse ahereza ububasha Busabizwa.
Rwakazina yari ku mwanya wa Meya w’Umujyi wa Kigali kuva muri Gicurasi 2018, aho yagiyeho asimbura Pascal Nyamulinda, wavuyeho yeguye.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Umukuru wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Athanase Rutabingwa yatangarije New Times ko Meya w’Agateganyo azaba muri uyu mwanya kugeza ubwo hazatorwa Meya mushya kandi bari gutegura amatora nubwo atatangaje itariki azaberaho.


