Umujyi wa Kigali wasabwe gucika ku ‘kajagari n’itekinika’ mu mitangire y’amasoko

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, yasabye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abakozi bawo gucika ku kajagari n’itekinika bigaragara mu mitangire y’amasoko ya Leta.

Kuri uyu wa 15 Nzeri 2023 ni bwo abayobozi n’abakozi b’uyu mujyi bageze imbere ya PAC, bisobanura ku makosa yagaragaye mu mikoreshereze mibi y’imari n’umutungo by’igihugu mu mwaka w’2022/2023.

Byagaragaye ko hari amasoko afite agaciro kabarirwa muri za miliyari z’amafaranga y’u Rwanda (Frw) yatanzwe mu buryo budakurikije amategeko, abadepite bagize PAC bibutsa umujyi wa Kigali ko aya makosa amaze kuba ingeso, bityo ko udakwiye no kubisabira imbabazi, ahubwo ukwiye kuyahagarika.

Kurikira ibazwa ry’Umujyi wa Kigali hano

Muri aya masoko harimo irya Frw arenga miliyari 1 ryo kugeza amatara ku mihanda ryatangiwe ‘avance’ ya Frw miliyoni 213 kandi amasezerano yaryo atarashyirwaho umukono, nta mujyanama w’umujyi wa Kigali mu by’amategeko wari uhari, ndetse nta burenganzira byasabiwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe amasoko, RPPA, ibintu abadepite bagize PAC bavuga ko haba hari icyihishe inyuma yabyo.

Depite Murara Jean Damascène yagize ati: “Hearing y’umwaka ushize, twese twari turi aha ngaha. Ibyavugiwemo biri recorded, ariko noneho ibiri muri iyi ngiyi ni agahomamunwa. Ibintu byose kuva ku isoko rya mbere kugeza ku rya kabiri, n’akurikiraho, ni ukutubahiriza amategeko. Umujyi wa Kigali utubahiriza amategeko y’u Rwanda, mukurikiza amategeko y’ikihe gihugu koko?”

Yakomeje agira ati: “Ikigaragara ni uko, ngira ngo umuntu akurikije n’ibyo Procurement yivugira ubwe, hari ibintu mwari mukwiye gusezerera mu mujyi wa Kigali bijyanye no gutekinika mu masoko ya Leta. Umuntu abe mu kazi yashinzwe, nta tekiniki n’imwe aba yemerewe gukora, aba agomba gukurikiza amategeko. Aka kajagari kari mu mitangire y’amasoko mu mujyi wa Kigali ni ukuri murebe ukuntu muyasezerera. Ibi bintu by’akajagari mu masoko byari bikwiye gufatirwa umwanzuro.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko, RPPA, cyagize kiti: “Itegeko mu masoko y’imirimo ryemera ko hatangwa advance as long as ryashyizwe muri tender document, iyo bitarimo rero, bagomba kubanza kubisabira uburenganzira muri RPPA. Ntabwo ari bo biha ubwo burenganzira, igihe cyose batabishyize muri tender document.

Perezida w’inama njyanama y’umujyi wa Kigali, Dr Kayihura Muganga Didas, yabwiye PAC ko nk’ubuyobozi, na bo babonye ko aya makosa yakozwe, kandi bigaye, aboneraho kuvuga ko n’ubwo babujijwe gusaba imbabazi, batabura kuzisaba kandi barakosheje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *