Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abantu bose ko gahunda ya siporo rusange ngarukakwezi (Car Free Day) izaba tariki ya 14/08/2016.
Abaturage bazahurira kuri site zikurikira:
Abo mu mujyi bazahurira muri Car Free Zone mu mujyi berekeze SOPETRAD bagana ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority.
Abaturuka Remera bazahurira kuri Stade Amahoro bace Gishushu-MINIJUST-amasangano ya Ninzi Hill Hotel-inyuma ya KBC bagana kuri Rwanda Revenue Authority.
Abaturuka Kacyiru nabo bazinjirira kuri Ninzi Hill Hotel naho Gikondo bazinjirira mu Kanogo.
Gahunda izatangira saa Moya za mugitondo irangire saa sita z’amanywa (7h00-12h00).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muze dukore siporo tugire ubuzima bwiza mu mujyi mwiza kandi utoshye!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



