Uyu muturage yavuze ko munuko w'aya mazi ubabangamira

Umujyi wa Kigali wiyemeje gukemura bwangu ikibazo cy’amazi anuka aturuka ku cyicaro cya Polisi

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwijeje ko burakemura bwangu ikibazo cy’amazi anuka atwarwa na ruhurura idapfundikiye ituruka ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo.

Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022 ubwo ku biro by’umurenge wa Kacyiru haberaga inteko rusange, umuturage yavuze ko aya mazi ahangayishije abatuye mu kagari ka Kamutwa anyuramo, akisuka mu gishanga cyimuwemo abaturage.

Umuturage yagize ati: “Iyo ruhurura ntabwo ipfundikiye kandi uretse kuba idapfundikiye, hari amazi adahumura neza ava muri Polisi. Baradusuye, ubwa mbere twari kumwe n’umwe mu bakozi b’akarere n’uwari uhagarariye Polisi, batwizeza ko noneho amazi azajya asohoka mu kigo cya Polisi azajya aba ayunguruye, byibura adatanga umwuka mubi, kugeza na n’iyi saha, nta kintu cyari cyakorwa.”

Yasabye ati: “Ba nyakubahwa bayobozi, mudufashije, mwatubwirira Polisi ikagikemura cyangwa umujyi wa Kigali haba hari muri gahunda gupfundikira iyo ruhurura, bikaba byakorwa.”

Uyu muturage yavuze ko munuko w'aya mazi ubabangamira
Uyu muturage yavuze ko munuko w’aya mazi ubabangamira

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’umujyi wa Kigali, Rugaza Julian, yasubije uyu muturage n’abandi bari bahuje ikibazo ko bari gushaka uburyo bapfundikira iyi ruhurura hamwe n’izindi zidapfundikiye muri uyu mujyi.

Yagize ati: “Urebye imiterere y’umujyi wa Kigali, hari ruhurura nyinshi cyane pe! Tumaze kubarura ruhurura zigera mu 150 mbi cyane. Ariko uyu mwaka hari izo twafashe 5 bitewe n’ingengo y’imari dufite kugira ngo tubashe kuzubaka. Harimo ya yindi ya APACE, turi kuyikora muri uyu mwaka, hari n’indi ya Rwimbogo, yo yari imaze no gutwara amazu, hari n’amatungo yapfuye, iyo na yo tugiye kuyirangiza.”

Yakomeje avuga ko hari n’izindi ruhurura eshatu zigomba gutunganywa byihutirwa, ageze ku yo ku cyicaro cya Polisi avuga ko bihaye icyumweru cyo gukemura ikibazo cy’umunuko wayo. Ati: “Icyo ngicyo reka muri iki cyumweru twihe deadline [igihe ntarengwa] yo kuba twagikemuye, amazi anuka ku buryo yaba ahagaritswe kugira ngo ye guhumanya abaturage.”

Iyi nteko y’abaturage yanasozaga ukwezi akarere ka Gasabo kahariye ibikorwa byo kwegera abaturage hagamijwe gukemura ibibazo byabo byahawe izina ry’Akarere mu Kagari.

img-20221004-wa0021-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umujyi wa Kigali wiyemeje gukemura bwangu ikibazo cy’amazi anuka aturuka ku cyicaro cya Polisi
    Ntimukice ikinyarwanda. Niba umuntu abivuze nabi mujye mubikosora. Iyo ikintu gihumura nta ukinuba kuko hahumura icyiza.
    Nta kintu rero gihumura nabi, kiranuka.
    Nk’uko utavuga ko ikintu kinuka neza ni nako utavuga ko gihumura nabi.
    Amagambo ni abiri ntagomba gutwererwa andi : 1.ukunuka kuvaho umunuko; guhumura kuvaho impumuro.

  2. Umujyi wa Kigali wiyemeje gukemura bwangu ikibazo cy’amazi anuka aturuka ku cyicaro cya Polisi
    Ntimukice ikinyarwanda. Niba umuntu abivuze nabi mujye mubikosora. Iyo ikintu gihumura nta ukinuba kuko hahumura icyiza.
    Nta kintu rero gihumura nabi, kiranuka.
    Nk’uko utavuga ko ikintu kinuka neza ni nako utavuga ko gihumura nabi.
    Amagambo ni abiri ntagomba gutwererwa andi : 1.ukunuka kuvaho umunuko; guhumura kuvaho impumuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *