Mu gihugu cy’u Bufaransa umukecuru w’imyaka 102 y’amavuko aracyekwaho kwicira mu nzu y’abageze mu zabuku mugenzi we w’imyaka 92 babanaga.
Uyu mukecuru ushinjwa ubwicanyi yahise yoherezwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe mu gihe umushinjacyaha yavuze ko mbere yaho yabanje kubwira umwe mu bashinzwe kubitaho muri iyo nzu y’abageze mu zabukuru ko “yishe umuntu”.
Ushinzwe kubitaho mu nzu yabo iri mu karere ka Chézy-sur-Marne mu majyaruguru y’Ubufaransa, yasanze uwo mukecuru mu buriri yapfuye, afite imibyimba mu maso nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ibizamini byo kwa muganga byanzuye ko urwo rupfu rwatewe no “kunigwa ndetse no gukubitwa mu mutwe”.
Bivugwa ko urwo rupfu rwatahuwe nyuma gato ya saa sita z’ijoro ku wa Gatandatu ushize, rutahurwa n’uwita ku bageze mu zabukuru wasanze uwo mukecuru ari mu buriri yataye ubwenge.
Umushinjacyaha avuga ko uwo mukecuru w’imyaka 102 y’amavuko “yari yarataye umutwe cyane kandi ko yabwiye umwitaho ko yishe umuntu”.
Kuri ubu ibizamini byo mu bitaro by’indwara zo mu mutwe biri gukorwa kuri uyu mukecuru ucyekwaho icyaha, ngo harebwe niba ibyo yakoze icyo gihe yabiryozwa.


