mazimma.jpg

Umukecuru w’imyaka 128 yategetse umuryango uko uzamushyingura, utabikurikiza akawubuza amahwemo

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru w’imyaka 128 y’amavuko wo muri Afurika y’Epfo, Nkukuthane Johanna Mazibuko, yategetse umuryango we uko uzamushyingura, utabikurikiza umuzimu we ukazababuza amahwemo.

Mazibuko wavutse tariki ya 11 Gicurasi 1894 nk’uko bigaragara ku ikarita ndangamuntu, yasobanuriye ikinyamakuru News24, yasobanuye ko yavukanye n’abandi 11 ariko ubu hakaba hasigaye we n’abandi 2 gusa.

Uyu mukecuru asobanura ko kuri iyi myaka, abasha kureba gusa ntiyumva neza. Ashobora gutembera ariko ngo ni gake nk’abana bato, ndetse mu gihe umwitaho witwa MmaLerato ahuze, abasha kwijyana mu rwogero, akiyoza.

Umubaza impamvu yaba yaratumye ageza kuri iyi myaka akiriho, Mazibuko asubiza ko ntazo azi, ariko akaninubira kuba hari ibimugora, cyangwa ntabashe kubikora kubera intege nke z’umubiri.

Agira ati: “Ntangazwa n’ukuntu maze iyi myaka myinshi nkiriho. Kubera iki nkiriho? Abantu bari bankikije barapfuye. Njyewe nzapfa ryari? Ni mpamvu ki nkwiriye kuba nkiriho? Isi yarandambiwe kubera ko nicaye ntacyo nkora.”

Mazibuko avuga ko yahaye MmaLerato amabwiriza akomeye y’uburyo azashyingurwamo mu gihe yazaba yapfuye, umuryango we ugomba gukurikiza kugira ngo atazawubuza amahwemo. Ati: “Nimpfa, bagomba kumbagira inka. Bagomba kunshyingura neza kugira ngo ntazababuza amahwemo.”

Ngo nibimushobokera, mu gihe azaba yarashinguwe azagenzura niba umuryango we waramukoreye ibyo yawusabye, maze awusure. Ati: “Ninduhuka, nzajya mbasura kubera ko muzaba mwaranyitayeho neza.”
mazimma.jpg

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Umukecuru w’imyaka 128 yategetse umuryango uko uzamushyingura, utabikurikiza akawubuza amahwemo
    Uwomucyecuru nibubahirize icyifuzocyerwose hhhhhaaaa ndumiwepe

  2. Umukecuru w’imyaka 128 yategetse umuryango uko uzamushyingura, utabikurikiza akawubuza amahwemo
    Uwomucyecuru nibubahirize icyifuzocyerwose hhhhhaaaa ndumiwepe

  3. Umukecuru w’imyaka 128 yategetse umuryango uko uzamushyingura, utabikurikiza akawubuza amahwemo
    Amahorocane uwoa arabikwiye ahubwobazomubagire²

  4. Umukecuru w’imyaka 128 yategetse umuryango uko uzamushyingura, utabikurikiza akawubuza amahwemo
    Amahorocane uwoa arabikwiye ahubwobazomubagire²

  5. Umukecuru w’imyaka 128 yategetse umuryango uko uzamushyingura, utabikurikiza akawubuza amahwemo
    Amahorocane uwoa arabikwiye ahubwobazomubagire²

  6. Umukecuru w’imyaka 128 yategetse umuryango uko uzamushyingura, utabikurikiza akawubuza amahwemo
    Amahorocane uwoa arabikwiye ahubwobazomubagire²

  7. Umukecuru w’imyaka 128 yategetse umuryango uko uzamushyingura, utabikurikiza akawubuza amahwemo
    Amahorocane uwoa arabikwiye ahubwobazomubagire²

  8. Umukecuru w’imyaka 128 yategetse umuryango uko uzamushyingura, utabikurikiza akawubuza amahwemo
    Amahorocane uwoa arabikwiye ahubwobazomubagire²

  9. Umukecuru w’imyaka 128 yategetse umuryango uko uzamushyingura, utabikurikiza akawubuza amahwemo
    Amahorocane uwoa arabikwiye ahubwobazomubagire²

  10. Umukecuru w’imyaka 128 yategetse umuryango uko uzamushyingura, utabikurikiza akawubuza amahwemo
    Amahorocane uwoa arabikwiye ahubwobazomubagire²

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *