Umukinnyi w’amakinamico w’Umurusiyakazi yiciwe mu gitero cya Ukraine ubwo yari ari gutaramira abasirikare nk’uko byatangajwe n’inzu abarizwamo.
Inzu mberabyombi iri mu gace ko muri Ukraine kigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya, aho Polina Menshikh yari arimo gutaramira yibasiwe n’ibisasu bya Ukraine ku itariki ya 19 Ugushyingo.
Bivugwa ko uyu mukinnyi w’amakinamico yari arimo gukina mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru w’igisirikare cy’u Burusiya.
Ukraine yavuze ko abasirikare b’Abarusiya bagera kuri 20 baguye muri icyo gitero, ariko abategetsi b’Abarusiya ntacyo babivuzeho.
Nk’uko byatangajwe, Menshikh yatangaga igitaramo mu nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 150 bicaye nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Video bivugwa ko igaragaza icyo gitero yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Umugore, uko bigaragara ushobora kuba ari Menshikh, agaragara kuri stage aririmba kandi acuranga gitari, mbere y’uko humvikana urusaku rw’igisasu n’amashanyarazi agahita acika.
Menshikh yapfiriye mu bitaro azize ibikomere.
Umuvugizi w’ingabo za Ukraine aganira na BBC yo muri Ukraine, yemeje amakuru y’itangazamakuru avuga iby’icyo gitero.



One Response
Umukinnyi w’ikinamico w’Umurusiyakazi yishwe ari gutaramira abasirikare muri Ukraine
Bamurashye makeya ahubwo,wese yajyahe azinezako igihugu cye aricyo nyirabayaza wintambara,ahubwo nazuka bazongere bamurase bakoresheje missile.