Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse imikino y’umunsi wa kane wa shampiyona yagombaga guhuza amakipe ya Etincelles FC na APR FC ndetse n’uwa Marines FC na Mukura VS.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Marines FC yagombaga kwakira Mukura VS mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, hanyuma bukeye bwaho Etincelles FC na yo ikakira APR FC.
Ni imikino yose byari bipanzwe ko igomba kubera kuri Stade Umuganda.
Cyakora cyo ku itariki ya 29 Ukwakira Minisiteri ya Siporo yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko Stade Umuganda itemerewe kwakira imikino nyuma yo kwangizwa n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye mu kwezi gushize.
FERWAFA ku wa 16 Ugushyingo yo yandikiye amakipe ya Marines FC, Rutsiro FC na Etincelles yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda iyasaba gushaka ikindi kibuga yajya yakiriraho imikino, bitewe n’uko Stade Umuganda itemerewe gukinirwaho.
Aya makipe mu ibaruwa ihuriweho yandikiye FERWAFA yayisubije ko nta handi yabona yajya yakirira imikino yayo hatari kuri Stade Umuganda, bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi kandi Stade Umuganda ikanaba itarangiritse cyane.
FERWAFA nyuma yo kubura amahitamo yandikiye amakipe yo mu cyiciro cya mbere iyamenyesha ko imikino ya shampiyona yagombaga kubera kuri Stade Umuganda isubitswe, igihe izaberaho kikazatangazwa nyuma.


