screenshot_20221201-125840_1.jpg

Umukobwa uri mu mashusho y’imwe mu ndirimbo za Safi Madiba yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Somalia umuhanzi Niyibikora Safi yifashishije mu mashusho y’indirimbo ye ‘I Love you’, yitabye Imana azize impanuka.

Umuhanzi Safi yemeje inkuru y’urupfu rw’uyu mukobwa mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ati: “Ruhukira mu mahoro malayika muto, wari urumuri imbere ya Camera no hanze yayo. Twakoranye amateka mu ndirimbo ’I Love you’ ya mbere nari nkoreye muri Canada, uruhare rwawe muri yo nzahora nduzirikana.”

“Akenshi wakundaga kumbaza igihe nzasohorera andi mashusho, uko twahuraga wabaga unyishimiye bigaragarira mu nseko yawe. Birababaje kukubona ugiye gutya, gusa urwibutso ruhoraho iteka. Sinigeze nibagirwa ibikorwa byawe byiza, warakoze nshuti ku bwo kwigaragaza no kwerekana uwo uri we…”

screenshot_20221201-125840_1.jpg

Amakuru avuga ko ku itariki ya 27 Ugushyingo 2022 ari bwo uyu mukobwa yitabye Imana nyuma yo gukorera impanuka y’imodoka muri Canada.

Polisi y’iki gihugu yatangaje ko iyo mpanuka yaguyemo abantu babiri, nyuma y’uko ivatiri barimo yari imaze kugongwa n’ikamyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *