nduhu-2.png

Umukobwa w’ijwi ryo mu Ijuru_Ambasaderi Nduhungirehe ashyigikira Alyn Sano

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yatatse umuhanzikazi Alyn Sano wahataniraga itike yo kugera ku musozo (final) w’irushanwa nyafurika rya ‘The Voice Afrique’, avuga ko afite ijwi ryo mu Ijuru.

Ambasaderi Nduhungirehe yabitangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 24 Mata 2021, ubwo yashishikarizaga Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi gutora uyu muhanzi kugira ngo abashe kubona iyi tike y’iri rushanwa ryaberaga muri Côte d’Ivoire.

Yagize ati: “Umusozo w’iri rushanwa urabera i Abidjan Côte d’Ivoire muri iri joro. Dushyigikire Alyn Sano, umukobwa w’ijwi ryo mu Ijuru ! (yongeraho amabendera atatu y’u Rwanda).” Aha ngaha, Ambasaderi yibeshye kuko ntabwo wari umusozo, ahubwo ryari rigeze muri ½ cy’umusozo.

nduhu-2.png

Ku bw’amahirwe make ya Aly Sano n’abari bamushyigikiye barimo abamutoye, ntiyabashije kubona iyi tike, kuko umuhanzi witwa Foganne wo muri Togo yamutsinze.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *