Umukobwa w’imyaka 10 yatemeshejwe umuhoro ku ijosi na nyirarume kuko yanduje ku muryango we

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Yanah Daw utuye mu gace ka Gomoa Dego muri Ghana, yatemesheje umuhoro umwishywa we w’imyaka 10 kuko yakiniye ku muryango w’inzu ye, akahanduza.

The Pulse Ghana ivuga ko uyu mukobwa ubuzima bwe buri hagati y’urupfu n’umupfumu kuko ngo imwe mu mitsi y’imijyana n’imagarura yo ku ijosi, yatemwe na nyirarume wari wariye karungu.

Uwatemwe avuga ko nyirarume yari yarababujije kumwicarira ku muryango igihe barimo gukina kuko bahanduza.

Kuwa 6 Nzeri 2021, ahagana saa kumi n’igice, nyirarume yaje asanga abana bakiniye ku muryango we, arabirukana, barahava ariko ahita yikoza mu nzu agarukana umuhoro utyaye, aba atemye mwishywa we.

Abaturanyi barahagaobotse bumvise umwana ataka nk’uko na we aho arwariye mu bitaro abivuga, bahita bamujyana ku bitaro bya Winneba Trauma and Special Hospital, igitaraganya.

Yanah Daw akimara kubona ibyo akoze, yahise akizwa n’amaguru gusa polisi ya Gomoa Dego iri kumuhiga bukware.

Bimwe ngo nyokorome akuruma akurora, abantu benshi bakomeza kumvikana bahemukira abandi ku buryo bamwe badatinya kuvuga ko abantu babaye inyamaswa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *