Abaturage bo mu mudugudu wa Kyakatagwa muri Paruwasi ya Ndolo, mu Karere ka Kyotera baguye mu kantu nyuma y’aho ku mugoroba wo kuwa Mbere ushize, umwangavu w’imyaka 16 afashe icyemezo cyo kwiyahura kubera itabwa muri yombi ry’umusore bakundanaga w’imyaka 25.
Uyu mwana w’umukobwa wari utaruzuza imyaka y’ubukure bivugwa ko yari amaze amezi asaga ane akundanaga n’umusore w’umumotari umurusha imyaka 9.
Abaturage bavuga ko ababyeyi b’umukobwa bari baramugiriye inama bamubuza gukomeza gukundana n’uyu mumotari ariko akanga bikaba ngombwa ko bafungisha umusore.
Richard Kalanzi, umuyobozi w’Umurenge wa Kabira, yavuze ko umumotari yatawe muri yombi nyuma yo kumusangana n’umwana utujuje imyaka y’ubukure. Ati “Yakangishije kwikorera ikintu mu gihe batahita bamurekura ariko ababyeyi be babifata nk’imikino.”
Yongeyeho ko uyu mwana “yabwiye ababyeyi be ko azakora ikintu kidasanzwe mu gihe batasaba ko umusore akunda arekurwa ariko nta wabyitayeho. Ubwo yafashe umupira we ava mu rugo. Yasimbukiye mu mugezi wihuta wa Kyatakagwa,”
Nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga, uyu muyobozi yasabye ababyeyi kujya iteka bitonda mu gihe bahanganye n’ibibazo by’abana batarageza imyaka y’ubukure by’umwihariko nko mu kibazo nk’iki cy’urukundo.
Judith Akello, DPC w’Akarere ka Kyotera, yavuze ko batangiye iperereza kuri iki kibazo, mu gihe bari bakomeje ibikorwa byo gushakisha umurambo w’uyu mwana.



2 Responses
Umukobwa w’imyaka 16 yiyahuye nyuma y’ifungwa ry’umusore akunda
jyembona ababyeyi bahubuka bagombaga kubanza bakaganira numusore batagombye kumufungisha doreko uriyamwanawabo imyaka yararimo arimyaka mibi nonegutekerezanabinabo baramubuze ubwosekemuye iki?ndabanenze ushinja cyahana bwo burebekure
Umukobwa w’imyaka 16 yiyahuye nyuma y’ifungwa ry’umusore akunda
jyembona ababyeyi bahubuka bagombaga kubanza bakaganira numusore batagombye kumufungisha doreko uriyamwanawabo imyaka yararimo arimyaka mibi nonegutekerezanabinabo baramubuze ubwosekemuye iki?ndabanenze ushinja cyahana bwo burebekure