Ndi umusore w’imyaka 25,mu myaka ibiri ishize nagize uburwayi butunguranye njyanwa mu bitaro Kubera ko atariho mvuka byaragoranye cyane kunyitaho gusa nafashijwe ahanini n’abasore dukorana nabo bikabagora cyane kuko bagombaga kusimburana kuza kundwaza ndetse banakora akazi.
Muri ibyo bihe by’uburwayi bwanjye,umwe mu baganga b’igitsinagore niwe wankurikiranaga umunsi ku wundi gusa akenshi yahageraga mu cyumba nari ndwariyemo agasanga nta murwaza turi kumwe kuberako bagenzi banjye babaga basubiye mu kazi.
Uyu muganga yambajije impamvu nta muntu mfite hafi wo kunyitaho mubwira ko bahari ariko ko bitashoboka ko baba bahari igihe kirekire.Akimara kumenya iki kibazo yaramfashije cyane rwose anyitaho bihagije kugeza ubwo nasezererwaga mu bitaro nyuma y’ibtumweru bibiri.
Nyuma yaho twakomeje kuvugana kuri telefoni bifata indi ntera bigera aho dukundana ariko njye sinari nzi imyaka ye,yaje kumbwira ko afite imyaka 35 kandi ko yumva akuze bihagije bityo akaba yifuzako twashyingiranwa.
Uyu mukobwa w’inshuti yanjye ahembwa frw 180,000 mu gihe njye mpembwa frw 60,000.Yanyijeje ko ankunda atitaye ku kuba mpembwa make ndetse akomeje kunsaba ko twatanngira imyiteguro y’ubukwe muri uyu mwaka.
Ndagira ngo bakunzi ba Bwiza,com mungire inama kuri iki kibazo,Mbaye mbashimiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


