Umukobwa wa Mbonyumutwa yavuye imuzingo uburyo se yakubiswe ku manwa y’ihangu

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa w’uwabaye Perezida wa mbere wa Repubulika y’U Rwanda Dominiko Mbonyumutwa ari we Marie Claire Mukamgema yavuze uburyo se yakubitiwe mu Byimana mu 1959.

Mu kiganiro na Radiyo BBC kuwa 1 Nzeri 2018, Mukamugema yemeje ko se yakubiswe n’abasore umunani ubwo yavaga kumusura ku ishuri arikoko  nawe yirwanyeho ku buryo yahavunikiye ukuboko.

Mukamugema avuga ko ibyo avuga ari inkuru mbarirano ya nyayo kuko ari musaza we Vianney Mbonyumutwa Shingiro wabyanditse mu gitabo cye nyuma yo kubibwirwa na se.

Umukobwa wa Dominiko Mbonyumutwa, Marie Claire Mukamugema.

Yagize ati” Data yari yaje kwifotoza,bihurirana n’uko yashakaga kumva misa mu Byimana ariko nanone ari ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi aho byari byemewe ko ansura ku ishuri. Yaje ku misiyoni aganira na Padiri Marara Ferdinand yari inshuti ye. Misa irangiye byari ngombwa ko aza kunsura, yari kumwe na mama n’akisengeneza ke k’imyaka nk’umunani,barangije kunsura bagiye gusezera kuri Padiri Marara.”

Ikubitwa nyir’izina ry’uwari Sous-Chef Mbonyumutwa ryagenze rite?

Mukamugema avuga ko yumvise bavuga ko hari umugambi wo kugirira nabi se wari wateguriwe i Kanyanza gusa ngo uza gupfuba bityo abamukubise bakaba bari bafite amakuru kuri uyu mugambi.

Ati “ Padiri Marara yaherekeje data, bageze rwagati mu kibuga kiri hafi na paruwasi umuntu uri ku igare yaraje abwira Marara ko bamukeneye byihutirwa, arasezera. Mbonyumutwa yigiye imbere ku kibuga cy’i Bukomeero bageze mu gashyamba kari hafi aho haza umugabo yihuta amubaza impamvu nta mupira wahabaye(…)”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ngo Mbonyumutwa mu magambo ye yasubije agira ati” Nimutegereze murebe kuko isaha z’umupira ntiziragera. Ubundi imipira itangira saa cyenda dore biracyari saa munani igihe ntikiragera.” Abandi ngo bamusubije ngo “ Umva uko kivuze.”

Mukamugema avuga ko guhera ubwo hahise haduka imirwano. Ati” Ubwo bahise batangira kumukubita amakofi. Yarabikuye kuri ebyiri ajya gutanga ikirego.”

Uyu mukobwa wa Mbonyumutwa avuga ko se yirwanyeho ariko ko yakomeretse ukuboko ku buryo bamupfutse.

ob 1b6e6e sous chef mbonyemutwa dominique1
Perezida Dominiko Mbonyumutwa.

Mbonyumutwa yari sous chef mu Ndiza, akaba umuyoboke w’imena w’ishyaka MDR Parmehutu ryaharaniraga ko hajyaho repubulika.

Mukamugema kuri ubu uba mu Bubiligi  ahakana ko ikubitwa rya se atari ryo ntandaro y’imineshwa ry’Abatutsi mu 1959.

Mbonyumutwa yabaye Perezida w’u Rwanda kuva ku wa 28 Mutarama 1961 kugeza ku wa 26 Ukwakira 1961.

Mu 1965 yabaye umudepite aza gusuzugura MDR Parmehutu ubwo yari umudepite birangira ahejwe muri politiki.

Yapfuye tariki 26 Nyakanga 1986, aguye mu bitaro bya Ghent mu Bubiligi.

Iyumvire uko Mukamugema asobanura ikubitwa rya se:

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *