Umukobwa wa Muhammad Ali yashyigikiye Perezida Magufuli wagize amakenga ku bipimo bya Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wa Muhammad Ali wamamaye mu mukino w’iteramakofe, Laila Ali yashyigikiye Perezida Magufuli wagize amakenga ku byuma bipima indwara y’icyorezo cya Covid-19, akikorera iperereza ryigenga.

Tanzania yagaragayemo kuzamuka cyane kw’imibare y’abandura iki cyorezo, uyu Mukuru w’Igihugu ntiyizera abapima ndetse n’ibyuma bakoresha avuga ko ‘byaturutse mu mahanga’.

Yafashe umwanzuro wo kohereza itsinda ry’abahanga, bitwaza ibipimo bitandukanye birimo iby’ibimera, amavuta y’imodoka n’inyamaswa. Batunguwe no kubona ibyo byuma byemeza ko ipapayi naryo ryanduye Covid-19, bihabanye n’ibyemezwa n’ubushakashatsi Isi yose igenderaho.

Laila Ali amaze gusoma iyi nkuru ku buryo burambuye, yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Instagram ashimira Perezida Magufuli ku bw’ubushishozi yagize, ati: “Nishimiye ko Perezida wa Tanzania atagendeye ku byo benshi bemera. Birababaje ko hari byinshi tutakwizera!”

Yakomeje ati: “Ikorere ubushakashatsi bwawe, witekerereze ubwawe n’umuryango wawe.”

Laila Ali na se Muhammad Ali ni umwe mu Banyamerika b’abirabura bavugwaho gukomoka ku mugabane w’Afurika mu bisekuruza by’abacakara babayeho mu binyejana bya 18 na 19. Kimwe n’abandi birabura, bakunze kugaragaza amarangamutima y’urukundo bafitiye Afurika ndetse n’abayituye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *