GqzFGEiaUAAVy6a

Umukobwa wa Perezida Ndayishimiye yasoje amasomo muri kaminuza y’i Washington

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wa Perezida w’u Burundi, Navie Questia Madeleine Keza Ndayishimiye, wigaga muri Kaminuza yigenga ya Gonzaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri iki Cyumweru, itariki 11 Gicurasi 2025, yasoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Sciences Politiques na Criminologie.

GqzFGEibAAEGW28

GqzFGEibAAAJ7iS

Abinyujije kuri X, nyina wa Madeleine, akaba umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye, yavuze ko umukobwa we ibi yabigezeho abikesha kugira umwete, gukunda kumenya no kugira ubushobozi bwo kurenga imbogamizi.

GquUHezWoAATR1t
Everyne Ndayishimiye yari ahabaye

Everyne Ndayishimiye yagize ati: “Mu ibanga no gushikama, yarenze buri cyiciro akomeje n’ubushake. Uburezi, nk’umusingi w’impinduka n’iterambere, bwamubonyemo ubuhagarariye ukwiye. Agaragaza uru rubyiruko rufite icyo rushaka kugeraho kandi rufite inshingano, rwiteguye gushyira ubumenyi bwabo mu bikorwa by’inyungu rusange.”

GquUHh3WsAAFcHg
Abavandimwe be bari bahari

GquUHZYbIAAQ3 l

GquUHcIaEAAf Nn

Kaminuza ya Gonzaga ni kaminuza yigenga y’Abayezuwiti iherereye Spokane, i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yemewe na Komisiyo y’Amajyaruguru y’uburengerazuba ku mashuri makuru na kaminuza. Ni kaminuza yashinzwe mu 1887 na Joseph Cataldo, umupadiri wavukiye mu Butaliyani akaba n’umumisiyonari w’Umuyezuwiti, ikaba yaritiriwe umusore wagizwe umutagatifu w’Umuyezuwiti, Aloysius Gonzaga.

 

 

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *