Umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Carine Kanimba, kuri uyu wa 30 Kanama 2022 yakiriwe mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU.
Nk’uko yabisobanuye, Kanimba yavuze ko yagiye mu nteko ya EU kuvuga ku ifungwa rya Rusesabagina uri muri gereza ya Nyarugenge ndetse n’amakuru y’uko Leta y’u Rwanda yinjiye mu makuru ye ikoresheje porogaramu ya Pegasus.
Uyu mukobwa yagaragaje ko yifuza ko umubyeyi we afungurwa, nk’uko asanzwe abivuga, ashimangira ko yatawe muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko, kandi atahawe ubutabera buboneye.
Kanimba ageze imbere y’inteko ya EU asaba ko Rusesabagina afungurwa, nyuma y’aho guverinoma y’u Rwanda igaragarije Umunyamabanga wa Leta ya USA, Antony Blinken, ko uyu mugororwa afunzwe mu buryo bukwiye kandi azarangiza igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe.
Kuri porogaramu ya Pegasus, guverinoma y’u Rwanda yavuze ko itayikoresha kuko ngo ihenze kurusha ubushobozi ifite. Byashimangiwe na Perezida Paul Kagame tariki ya 5 Nzeri 2021, ubwo yagiriraga ikiganiro kuri televiziyo y’igihugu.
Icyo gihe yagize ati: “Niba uri kuvuga ngo turi gukora ubutasi dukoresheje iki gikoresho, igisubizo ni oya kandi twarabibabwiye. Abantu bacu barabibabwiye. Twaranababwiye tuti hari ibihugu mwagaragaje ko bibikoresha kandi bibyemera ariko kuri twe twarababwiye tuti oya ntabwo tuyikoresha.”
Rusesabagina asanzwe afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Ni yo mpamvu Kanimba yatumiwe mu nteko ya EU u Bubuligi bubereye umunyamuryango.

6 Responses
Umukobwa wa Rusesabagina yakiriwe mu Nteko ya EU
Uyu azatahe tumuhe MINAFFET kuko ndabona akaze
Umukobwa wa Rusesabagina yakiriwe mu Nteko ya EU
Uyu azatahe tumuhe MINAFFET kuko ndabona akaze
Umukobwa wa Rusesabagina yakiriwe mu Nteko ya EU
Ndumva asigaje inteko yomwijuru, cyokora ifungwa ryase yangukiyemo, abaye umu star pe.
Umukobwa wa Rusesabagina yakiriwe mu Nteko ya EU
Ndumva asigaje inteko yomwijuru, cyokora ifungwa ryase yangukiyemo, abaye umu star pe.
Umukobwa wa Rusesabagina yakiriwe mu Nteko ya EU
Nushaka uzajyere mwijuru kwa Yezu yarakatiwe azavamo cg apfiremo n’ibaturage b’Inyabimata n’ubu ntibariyakira komeze urindagire rero
Urumva UE yategeka u Rwanda ngo rungure umwicanyi nkuruya !!!