Umukobwa wo muri Nigeria yatereye ivi umusore bari basanzwe bakundana ku muhanda imbere y’imbaga y’abantu, aramuhakanira.
Videwo yafashwe muri icyo gihe yamaze gusakara ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza uyu mukobwa wambaye imyenda y’umukara, afite impeta mu ntoki, ashaka kwambika uyu musore impeta.
Bigaragara nk’aho bitunguye uyu musore, maze yanga kwambara impeta y’umukobwa basanzwe bakundana, mu bantu benshi babazengurutse.
Iruhande rw’umuhanda, habaye igisa no guterana amagambo no kutumvikana hagati y’umukobwa [wakomeje guhatiriza umusore]. Umusore yakomeje kubyanga ariko umukobwa yanga kuva ku izima, ahubwo amufata ukuguru ngo atamucika, akaboko k’iburyo gafashe impeta yakamanitse ngo umusore yemere yambare.
Umusore yakomeje kubyanga n’umukobwa yanga kumurekura kwa kuguru, bigera aho yifashisha imbaraga, umukobwa aryama hasi yubamye ariko icyifuzo cye nticyabona igisubizo.
Uretse no kuba Gutera Ivi ntibisanzwe ku bakobwa
Gutera Ivi ubusanzwe bikorwa n’abasore, bashaka gusaba abakunzi babo b’abakobwa ko bazashinga urugo. Umusore aba yitwaje impeta yiteguye kuyambika umukobwa mu gihe yaba yikirije ati: “Yego”. Ntibikunze kubaho kandi kumva umukobwa wahakaniye umusore muri iki gikorwa, abenshi bakavuga bati: “Baba babipanze!”
Icyakoze hari ubwo byumvikana gake umukobwa yahakaniye umusore, bigaterwa ahanini n’uko aba yihorera ku byo aba yamukoreye mu gihe bari babanye cyangwa se bigakorwa n’umukobwa ubana n’abasore barenze umwe; yarabuze amahitamo cyangwa se abashakaho izindi nyungu.
Gutera ivi ku mukobwa ni ikintu kidasanzwe ku bihugu birimo u Rwanda, ahakunze kumvikana inkuru nyinshi z’abasore babikora, rimwe na rimwe bigakurura impaka bitewe n’aho nyirubwite yabikoreye nko mu muhanda cyangwa se mu kazi.


