Umuhanzi wo muri Kenya, Natalie Florence, uzwi nka Noti Flow, yavuze impamvu itangaje yatumye areka gukundana n’abagabo, ubu akaba yikundanira n’abo bahuje igitsina bitewe n’uburyo abagabo ngo nta keza kabo, ingingo itangaje kuko akenshi bamwe badakunze kuvuga impamvu isa n’iyi yaba ibatera gufata icyo cyemezo. Ubwo yashyiraga ahagaragara umukunzi we mushya, Noti avuga ko yagiye ahohoterwa igihe cyose yakundanaga n’uwo badahuje igitsina. Ati ” Icyo abagabo bose twakundanye bankoreye ni ukunkubita, kunsha inyuma, kumbabaza, kunkomeretsa, kunkura amenyo. Mu by’ukuri umubano wanjye n’abagabo wari ugiye kunyica.” Uyu muraperi avuga ko ku ngingo y’uko abagore bakwikundanira n’abo bahuje ibitsina, yagize ati ” Abagabo bibwira ko ibitsina ari buri kimwe, birebaho cyane. Bo bashaka ko bagira abakunzi benshi ariko wowe w’umugore, kirazira ko wamuca inyuma. Noti avuga ko byahumiye mu mirari ubwo yajyaga atanga ibitego ku bamuhohoteye ariko ntibyakirwe kubera ko ” Sisiteme yacu ntikora. Iyo udatanga ruswa ntibakumva. Nibaza abakobwa n’abagore bagenda bakorerwa ihohoterwa uko bangana.” Noti yabwiye abakunzi be ko ubu aruhutse, ameze neza kuko uwo bakundana ubu amauhaye amahoro nk’uko Nairobi News ibitangaza. Noti yatandukanye n’umukunzi we, Mustapha mu 2019 ku mpamvu byavuzwe ko zari izo gucana inyuma. Mustapha we yavuze ko Noti yamukubitaga. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


