Umusirikare mu ngabo zirwanira mu Kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ian Patterson, yapfuye nyuma yo kugwa avuye mu gisenge cya sitade ya Alamodome, i Texas, ubwo yerekanaga uburyo abasirikare bamanuka bakoresheje imigozi mbere y’umukino w’umupira w’amaguru.
Nk’uko ikinyamakuru Metro cyabitangaje ku wa 19 Ukwakira 2026, Patterson yari afite ipeti rya Technical Sergeant. Yaguye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira, ubwo we n’abandi basirikare batatu bakoraga imyiyerekano yo kumanuka bava hejuru ya sitade, mbere y’umukino wahuzaga ikipe ya Navy na Kaminuza ya Texas i San Antonio (UTSA).
Amakuru avuga ko Patterson yabuze aho akandagira maze aza kwisanga yisekuye hasi aturutse muri metero 45.
Abantu ibihumbi bari bateraniye muri iyo sitade barebye ibyabaye bafite ubwoba. Umwe mu bari aho witwa Adrian Corey yabwiye televiziyo ya KSAT ko abantu bose bahise baceceka, n’itsinda ry’abacuranzi rihagarika ibyo ryakoraga.
Nubwo iyo mpanuka yari yabaye, umukino wakomeje nyuma yo gutindaho iminota 10. Abateguye amarushanwa bo muri American Conference bavuze ko bafashe icyemezo cyo gukomeza umukino nyuma y’inama bagiranye n’abahagarariye amakipe yombi, ubuyobozi bwa sitade n’inzego z’ibanze.
Icyo gihe, ubuyobozi bw’ingabo za Nellis Air Force Base bwari butaratangaza ku mugaragaro uko ubuzima bw’uwo musirikare bwari buhagaze. Nyuma, saa yine n’iminota 40 z’ijoro ku isaha y’Iburasirazuba bwa Amerika, ni bwo bwemeje ko yari yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukomerekera muri iyo myiyerekano, ariko akaza gupfa.



