Umukozi w’umugore wafashe ikiruhuko ku mpamvu zo gutwita azajya ahabwa umushahara we wose – RSSB

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB kiratangaza ko hashyizweho ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara kugirango bugoboke umukozi w’umugore wafashe ikiruhuko ku mpamvu zo gutwita, kubyara no kugira ngo abashe kwita k’umwana wavutse. Ubwo bwishingizi bukaba bwaratangiranye n’uku kwezi k’Ugushyingo 2016.

[ad id=”44145″]

Ibi bikaba byarakozwe hashingiwe ku Itegeko No 003/2016 ryo kuwa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 31/10/2016.

RSSB ivuga ko hashingiwe kuri iri tegeko mu ngingo yaryo ya 9 igira iti: “Umukoresha amenyekanisha akanatanga umusanzu yakusanyije buri kwezi mu Buyobozi bw’Ubwiteganyirize bitarenze itariki ya 15 z’ukwezi gukurukira ukwishyurirwa umusanzu”; itariki ya nyuma yo kwishyura imisanzu y’ukwezi k’Ugushyingo ari iya 15 Ukuboza 2016.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara, RSSB ikaba isaba abakoresha bose bakorera mu Rwanda kubahiriza itegeko bityo bakirinda ingaruka zaterwa no gutinda kumenyekanisha no gutanga imisanzu.

[ad id=”44145″]

Ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ni ishami rishya ry’ubwiteganyirize ryashyizwemo imbaraga na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo guha umugore n’umwana ubushobozi bwo gutora intege zihagije n’ubwo gukurirwaho imbogamizi zose umubyeyi ahura nazo mu guteza imbere igihugu.

rssb
Icyicaro cya RSSB

Ubu bwishingizi buzafasha umugore wabyaye kutongera kugira ikibazo cyo guhitamo gufata ikiruhuko cy’ibyumweru 12 yigomwa 80% by’umushahara we, cyangwa kugaruka mu kazi nyuma y’ibyumweru 6 kugirango abashe guhembwa umushahara we wose.

Ubu bwishingizi rero bukaba butuma umugore aruhuka ibyumweru 12 kandi ahembwa umushahara we wose ungana n’umushahara we wa nyuma watanzweho umusanzu.

soma-itangazo-ryose-hano
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *