Umukozi w’ikigo cy’umutekano akomeje guhigirwa hasi kubura hejuru nyuma yo gucikana amadovize afite agaciro ka miliyoni 25 z’amashilingi ya Kenya, yari atwaye ubwo yaburiraga ku Kibuga cy’indege Jomo Kenyatta i Nairobi.
Uyu mukozi yavaga ahitwa Nyali muri Mombasa agana I Nairobi mu ndege, afite amafaranga y’amanyamahanga, akaba yaragombaga kuyajyana kuri Trust Bank ubwo yaburirwaga irengero kuri uyu wa kabiri ushize mu gitondo.
Igipolisi kivuga ko uyu mukozi ukorera KK Security ari uwitwa Hudson Nyasaka. Umukuru w’igipolisi ku kibuga cy’indege, Rono Bunei, yavuze ko abakozi ba KK Security bavuze iki kibazo nyuma y’amasaha macye umugabo yamaze kuva ku kibuga cy’indege.
Yagize ati: “Ubwo bazaga gutanga amakuru, umugabo yari yamaze kuva ku kibuga cy’indege. Kumuhiga birakomeje”. Bivugwa ko uyu mugabo yari yabwiye bagenzi be ko azagera ku kibuga cy’indege JKIA saa 9.30 za mu gitondo, ariko mu by’ukuri ngo yamanutse mu ndege saa 7.30 mu gitondo.
Nyuma ngo yabwiye abandi bakozi bari kuza kumutora bari kumwe n’abapolisi, ko yari kumanukira kuri terminal ya mbere, mu gihe mu by’ukuri yagombaga kumanukira mu ya 2 nk’uko byavuzwe n’igipolisi.
Bagenzi be bakorana rero ubwo bahageraga aho yari yababwiye yururukira nk’uko iyi nkuru dukesha The Standard ikomeza ivuga, babwiwe ko indege yajemo imaze amasaha 2 iguye ahandi hantu.
Umukuru w’igipolisi akavuga ko uyu mugabo yayobeje bagenzi be bari kuza kumufata ku kibuga cy’indege, yarangiza agakuraho telephone kugirango batamukurikira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amafaranga yari afite yari amadovize agizwe n’amadolari 50,000, 98,500 by’Amayero, n’Amasuwisi 90,000. Igipolisi cyageze iwe kinagera kuri bamwe mu muryango we ariko ntihagira icyo kibona.
Iyi nkuru ivuga ko muri Werurwe undi mukozi wa KK Security nawe yaburanye miliyoni 21.6 z’Amashilingi yari akuye Mombasa ayajyanye i Nairobi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



