Umukozi wa PAM arashinjwa gushaka kwica umuyobozi mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Burundi iratangaza ko yafashe abantu 4 biyitaga abakozi bw’urwego rw’iperereza, hafashwemo umwe wakoraga muri porogaramu ya Loni ishinzwe ibiribwa (PAM), yemera ko ari we wari ugiye guhitana Edouard Nduwimana, umuhuza w’Abarundi.
Aya makuru yemezwa n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Pierre Nkurikiye, ko aba bantu bafashwe bagendaga mu modoka zifite ibirahure byijimye ( vitre fumée ), bafataga abantu bakabaka amafaranga mbere yo kubarekura, avuga kandi ko bafataga abakobwa ku ngufu.
Abafashwe ni Aloys Assam Batungwanayo, Egide Asman, Bangurambona Thomas Ruzocimana na Claver Salim Nkeshimana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
OP1 Pierre Nkurikiye avuga ko umwe muri aba bane, Claver Salim Nkeshimana, ari umukozi wa PAM utwara ikamyo, by’umwiharika akaba yemera ko ari we wagonze imodoka y’umuhuza w’Abarundi washyizweho na Leta y’u Burundi, Edouard Nduwimana.
Imodoka itwara Edouard Nduwimana, yagonzwe ku wa 28 Mata 2017, Imana ikinga ukuboko ntihagira upfa, Op1 Nkurikiye ubu agasobanura ko batahuye ko atari impanuka yabaye ahubwo ko wari umugambi wateguwe wo kumuhitana.
Mu Ugushyingo 2016, nibwo Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, yemeje Edouard Nduwimana kuba umuhuza w’Abarundi (Ombudsman).

imd
Imodoka yari itwaye Edouard Nduwimana, yagonzwe n’ikamyo ya PAM

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *