Igitutu ku mukozi wa RDB wagaragaje ko abagore babyaye badindije imishinga

Sangiza iyi nkuru

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere ushinzwe imari, Joseph Cedrick Nsengiyumva, yihanangirijwe na komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, ubwo kuri uyu wa 11 Nzeri 2023 yagaragazaga ko abagore babyaye badindije imishinga yafatiwe inguzanyo muri Banki nyafurika itsura amajyambere, ADF cyangwa AfDB.

Nsengiyumva yagize ati: “Ku kijyanye n’uko gukererwa kw’amasoko, bagatinda gukora evaluation, n’ubundi ni amakosa yabereye mu bijyanye no gukora evaluation, ariko hakazaho noneho icy’uko imishinga twari tukyemplimentingana na ADB, aho usanga kuri buri stage tugenda dusaba no-objection, ugasanga rero bijemo gukererwa. Gusa ntabwo byakabaye na none dusobanura uko gukererwa kose ari ukubere no-objections. Kuko na none twagize ikibazo twagize ikibazo cy’abo twari dufite, abakozi b’abadamu ariko biza kugera aho bagiye kubyarira rimwe, umwanya rero wo gusubira inyuma, tugashaka uwo kumusimbura…”

Umukuru wa PAC, Muhakwa Valens, yahise amuca mu ijambo, amubwira ko kujya mu kiruhuko cyo kubyara ari uburenganzira aba bakozi bahabwa n’amategeko. Ati: “Icyo ntabwo ari ikibazo. Ni uburenganzira bahabwa n’amategeko yacu.”

Nsengiyumva yikirije maze akomeza ati: “Umwanya rero byafashe kugira ngo dushake abo kubasimbura mu buryo buri temporaire mu by’ukuri tuza kugiramo ubwo bukererwe. Ariko ntabwo ari ukuvuga ngo dosiye twari twayirambitse hasi, ahubwo ni uko nta bundi buryo twari dusigaranye mu by’ukuri uretse gushaka ababasimbura. […] Kandi twari tubafite ari abakozi bane, urumva mu bakozi bane havuyemo babiri, mu by’ukuri twisanze division yose isa nk’aho isigayemo abakozi babiri gusa.”

Depite Mukabalisa Germaine yabwiye Nsengiyumva ati: “Nagira ngo blame ive ku badamu bagiye muri conge kuko si bo batumye mugire poor planning, si bo batumye mwica amategeko, si bo batumye muza hano muri PAC kwitaba. Ahubwo iyo aba ari bo, muba mutaranaje kubera ko hano turi kubona imishinga myinshi ifite ikibazo, sinzi niba ahari mwaduha liste tukareba ko hari abadamu babyaye. Ariko ndagira ngo bibe clear ko iyo blame itajya ku mugore wagiye mu kiruhuko.”

Uyu muyobozi muri RDB yiseguye ku bw’imvugo yakoresheje. Ati: “Niseguye ho gato kuko ntabwo imishinga yakerewe kubera abadamu, ahubwo abakozi kubera ko ari uburenganzira bwabo bahabwa n’itegeko mu by’ukuri. Tukaba twaratinze gutangira process yo kugira ngo tubone abazabasigarira.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *