Umukunzi wa Jason Derulo yagaragaye ku mazi ari mu myambaro igaragaza ikimero -AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Jason Derulo amaze iminsi mu biruhuko muri Mexco ari kumwe n’umukunzi we Daphne Joy ,kuri uyu wa mbere nibwo yongeye kugaragara yambaye ikariso y’udushumi n’akarega k’amabere.
S2
Muri iyo myambaro igaragaza ikimero uko cyakabaye atembera ku mazi no ku mucanga, Jason we ntiyagaragaye, byanatumye ababakurikiranira hafi iby’urukundo rwabo bibaza impamvu.
Ikinyamakuru hellowoodlife dukesha iyi nkuru, gitangaza ko Aba bakunzi bahisemo kuruhukira mu gace ka Casa Aramara, aho Kanye West na Kim Kardashian bafatiye ukwezi kwa buki mu rwego rwo kwirinda uwabavangira.
S3
Aka gace ka Casa Aramara gaherereye muri Mexico ni agace gatuje kandi gafasha abagiyeyo kugira ibihe byiza, hakaba hakunze kujyayo abari mu rukundo (couples).
S4
Daphne w’imyaka 29 yahoze akundana n’icyamamare 50 Cent banabyaranye umwana ubu ufite imyaka 3, nyuma yo gutandukana agahita yisangira Jason Derulo bivugwa ko bahuriye mu rubyiniro bakabigira ubwiru ariko nyuma bikaza kumenyekana.
Daphne-MAIN (1)
Kuva ubwo urukundo rwe na Jordan Sparks rwahise rugera ku iherezo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *