Ikinyamakuru France Info cyageneye Perezida w’ishyaka rya Front National mu Bufaransa, Marie Le Pen, igihembo cy’umubeshyi muri politiki kubera ibinyoma yasukiranyije aharabika abimukira ubwo yamamazaga ishyaka rye mu mwaka ushize . Iri shyaka rivugwaho kwanga urunuka abimukira cyane cyane abakomoka ku mugabane wa Afurika
France Info dukesha iyi nkuru ivuga ko Icyo gihembo gitangwa n’abanyamakuru bo mu Bufaransa buri mwaka, cyahawe Marie le Pen kubera ukuntu yabeshyaga ku mubare w’abimukira bari kuza mu Bufaransa, ku kibihishe inyuma, akavuga ko biyenza kandi bakagira umushiha ndetse ko nta kindi kibazanye mu Burayi kitari intambara ntagatifu (Djihad).

Mu mwaka ushize, igihembo cy’umunyapolitiki w’umunyabinyoma cyari cyahawe Nicolas Sarkozy, abanyamakuru batanga ibyo bihembo bavuze ko icy’uyu mwaka nacyo yari kugitwara ariko ko atatwara ibihembo bibiri yikurikiranya.
Ikinyamakuru France Info kivuga ko ibyo bihembo bigamije guca umuco wo kubeshya mu banyapolitiki bo mu Bufaransa.
Ibihembo bitandukanye byegenewe abanyapolitiki bo muri icyo gihugu uyu mwaka byatanzwe n’abanyamakuru ba Slate, Le Figaro, Le Point, Le Monde, Liberation na France Info.
Iri shyaka rizwiho kwanga urunuka abimukira cyane cyane abaturuka muri Afurika. Jean Marie le Pen umugabo wa Madame Marie Le Pen ubwo yiyamamaza ma matora ya Perezida yabaye muri za 2000 mu gihugu cy’u Bufaransa yavuze ko naramuka afashe ubutegetsi azirukana abimukira bose ahereye ku baturuka ku mugabane wa Afurika.
Icyo gihe yavuze ko ku ngoma ye nta mwimukira n’umwe uzakandagiza ikirenge ku butaka bw’u Bufaransa.
Ibi byatumye Nicholas Sarkoz bari bahanganye atsinda amatora ariko atari uko bamukunze ahubwo ari ukwanga uyu Jean Marie Le Pen.
Abaje gutora icyo gihe batoraga bapfutse agatambaro ku mazuru no ku munwa bagaragaza ko batamwishimiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com


