Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yashimangiye ko umutwe witwaje intwaro wa M23 ufite ibikoresho bihambaye kurusha ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO.
Guterres yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa France 24 n’uwa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kuri uyu wa 18 Nzeri 2022.
Abajijwe ku myigaragambyo y’Abanyekongo bamaganye MONUSCO mu minsi yashize, Guterres yagize ati: “Reka tuvuge ukuri kuri iki kibazo, abaturage barifuza ko ingabo za UN zarwanya imitwe yitwaje intwaro, zikanabarindira umutekano. Ariko ikibazo kirakomeye cyane.”
Kuri M23, yagize ati: “Hari M23 kandi nk’uko mubizi ni yo ntandaro y’imyigaragambyo ya vuba. Kubera ko UN itashobora kurwanya bihagije M23 kandi ukuri ni uko M23 ari umutwe witwaje intwaro wihagije ku bikoresho, ndetse unabirusha MONUSCO.”
Abajijwe niba M23 yaraturutse mu Rwanda, Guterres yagize ati: “Hari aho yaturutse” kuko ngo buri wese yaje kuyumva irwanira mu mashyamba. Ariko ngo icyo yifuza ni uko habaho ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke muri RD Congo, kinagira ingaruka ku bihugu by’abaturanyi.
Guterres yasobanuye ko ibi biganiro bikomeye bikwiye kuba hagati ya Leta ya RDC irwanywa na M23, Leta y’u Rwanda irwanywa na FDLR ndetse n’iya Uganda irwanywa na ADF. Ati: “Ibi bihugu bikwiye kumvikana kandi bigakorera hamwe mu gushakira umutekano uburasirazuba bwa RDC, ariko na none n’u Rwanda na Uganda.”
Yakomeje asobanura impamvu u Rwanda na Uganda kugira uruhare muri iki gikorwa. Ati: “Ntitwibagirwe ko ADF ari umutwe ukomoka muri Uganda kandi muri Congo haracyari FDLR; umutwe ugizwe n’Abahutu bakoze jenoside. Rero ibi bihugu byose bikwiye kumvikana.”
Ijambo rya Guterres ku bushobozi bwa M23 rishimangiye iryo Umukuru wa MONUSCO akaba n’intumwa ye yihariye muri RDC, Bintou Keita, yigeze kuvugira imbere y’akanama ka UN gashinzwe umutekano.

8 Responses
Umukuru wa UN yashimangiye ko M23 ifite ibikoresho bihambaye kurusha MONUSCO
United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Kuva UN yajyaho,Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.

Guterez avuzukuri rdc niyemeri biganiro itange izonkozi zibibi yachumbikiye ibona mahoro.
Nikomeza kubahishira intambara izakomeza.
Kuko urwanda na uganda bizakomeza gushakuko bya kwishakirumutekano urambye.
Rdc va mumagambo kuko dukeneyu mutekano.ntangabo mufite zahoshuwo muriro

Ubwose niba umuryango wabibumbye udafite ubushobozi bwo kurwanya umutwe w inyeshyamba ubwo uwo ni umuryango w abibumbye? Cg nazo ni inyeshyamba ziciriritse

Biratangaje pe! Nonese mwaje gukoriki mudafite ibikoresho? Ibyo mwatwaye muri IRAQ na LIBYA se mwabishyizehe? muve gukinira mu gihugu cyacu turabazi.