Uwahoze ari umumisiyoneri ukomoka muri Oklahoma ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakatiwe n’urukiko rw’iwabo kuri uyu wa Mbere igifungo cy’imyaka 40 azira ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abana babaga mu kigo cy’impfubyi yakoragamo mu gihugu cya Kenya.
Uyu musore w’imyaka 21 witwa Matthew Lane Durham yashinjwaga gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abana b’impfubyi 8 bo mu kigo cy’impfubyi, Upendo Children’s Centre, giherereye ahitwa Juja muri Kiambu.
Durham yahakanye ko yahohoteye aba bana, ariko mu itangira ry’urubanza abashinjacyaha bakaba baravuze ko Durham yabwiye umukozi wo muri iki kigo cyo muri Kenya ko atekereza ko yakoreshwaga n’umwuka wa sekibi kuko atibuka akora ibyo byaha.
Umwe mu bakozi bo muri Upendo Children’s Centre kandi yavuze ko abo bana bavuze ko yajyaga abakorakora ku myanya ndangagitsina yabo cyangwa akababwiriza kwikorakoraho nawe ari kwitegereza nk’uko abashinjacyaha babitangarije urukiko.
Ubwo nyiri iki kigo ndetse ndetse n’abandi benshi bagize itorero rifite iki kigo, bivugwa ko Durham yicujije gusambanya aba bana ku ngufu ndetse no kubakorera irindi hohotera rishingiye ku gitsina.

Mu kwezi kwa gatandatu mu 2015 nibwo itsinda ry’abanyamategeko ryakoze iperereza risanga Durham ahamwa n’ibyaha birindwi birimo ibikorwa by’imibonanao mpuzabitsina itemewe mu gihugu cy’amahanga, ariko muri Mutarama uyu mwaka utangira umucamanza w’akarere muri Amerika, David Russell amugira umwere ku byaha bitatu kuko ngo ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza uko Durham yasambanyije abo bana.
Abashinjacyaha bavuga ko Durham yakoresheje umwanya yari afite nka misiyoneri agakemurira irari rye ry’imibonano kuri abo bana, ariko uwunganira uregwa avuga umukono we na cassette byafashwe yicuza ngo bikaba ari ibihimbano. Abayobozi ba Upendo bakaba barareze Durham nyuma yo kumusubiza iwabo nk’uko inyandiko z’urukiko zivuga.
Mu rukiko kuri uyu wa Mbere, Durham we yatangaje ko ubutabera bw’Imana butabera atari nk’ubwa’abantu, yongeraho ko adatinya ibihano by’Imana.
Umucamanza Russell ariko we yise Durham umuntu ufite ingeso yo gufata ku ngufu ndetse ngo akaba ari inzozi mbi ku bana.
Ubushinjacyaha nk’uko Standardmedia yo muri Kenya dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, bwakomeje gushinja Durham buvuga ko yasambanyije abana benshi bari hagati y’imyaka 4 n’10.
Nyuma yo kumva impande zombi, byarangiye uyu musore wari ukiri muto ahanishijwe gufungwa imyaka 40, akazava mu buroko afite imyaka 61 hatagize igihinduka ngo wenda abe yababarirwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


