Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo, yataye muri yombi umumotari wagaragaye atwaye umubyeyi w’uruhinja rwagaragaye runagana kuri moto, mu gihe uyu mugore na we agishakishwa.
Ifoto y’uruhinja rwagaragaye runagana kuri moto yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kane w’iki cyumweru, izamura imbamutima z’abazikoresha.
Ni ifoto BWIZA yamenye ko yafatiwe ku muhanda uri hafi ya Stade Mpuzamahanga ya Huye iherereye rwa gati mu mujyi wa Huye.
Kuri iyi foto uruhinja rugaragara ruhambiriye mu mugongo wa nyina, gusa bigaragara ko runagana muri Porte-Bébé ku gice cy’inyuma cya moto.
Ku rundi ruhande amaboko y’umubyeyi yombi yari acigatiye ivarisi isa n’iremereye yari hagati ye n’umumotari wari umutwaye, mu rwego rwo kwirinda ko yagwa.
Abenshi mu babonye iriya foto banenze umubyeyi w’umwana n’umumotari wari umutwaye kuba barirengagije uburenganzira bwa ruriya ruhinja.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Polisi yeretse itangazamakuru umumotari wari utwaye nyina wa ruriya ruhinja, mu gihe uyu mubyeyi na we agishakishwa.
Uyu mumotari witwa Nzayisenga Védaste umaze imyaka irindwi akora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko ku Cyumweru gishize ari bwo yatwaye uriya mudamu amuvanye kuri Gare ya Huye, amujyanye mu murenge wa Gishamvu.
Nzayisenga yabwiye itangazamakuru ko ahaguruka kuri gare ya Huye atwaye uriya mudamu yabonaga ahetse umwana we neza, gusa akaba atazi uko yaje kumanuka kugeza ubwo anagana.
Ati: “Twumvikanye amafaranga ndamutwara, ariko mbere yo guhaguruka ndamubwira nti ‘ariko banza uheke umwana neza tubone guhaguruka’. Umwana yamushyize mu mugongo mbona ko amuhetse rwose nta n’ikibazo turagenda, ahubwo uburyo umwana yaje kugenda amanuka niba atari yamuhetse neza ni byo ntamenye.”
Uyu mumotari avuga ko bageze ku Mukoni [mu murenge wa Tumba] mbere yo gufata umuhanda werekeza i Gishamvu, bahagaritswe n’abantu basabye ko umubyeyi aheka umwana neza, nyuma bakomeza urugendo.
Yemera ko yakoze ikosa ryo gutendeka agashyira ivarisi hagati ye n’umugenzi bitemewe, agashimangira ko byamusigiye isomo ryo kutazongera gutwara umuntu n’igikapu kiremereye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP ThĂ©obald Kanamugire, yabwiye itangazamakuru ko motari Nzayisenga yafashwe ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu, akaba “akurikiranweho kwica amategeko y’umuhanda, ndetse n’ubufatanyacyaha mu kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake afatanyije na nyina w’uriya mwana.”
SP Kanamugire yavuze ko uretse gufata uriya mumotari, na nyina w’uriya mwana agishakishwa.
Ati: “Umubyeyi na we turacyakomeza kumushakisha, hari amakuru dufite y’uko dufite y’uko tumubona mu minsi ya vuba, kuko yamusize mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye.”
Ingingo ya 118 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu uhamijwe icyaha cy’ufatanyacyaha mu kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake aba akoze icyaha, byamuhama agahabwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko nanone kitarenze amezi atandatu, cyangwa ihazabu itari munsi ya Frw 500,000 ariko nanone itarenze Frw 1,000,000.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


